Rubavu: Imibiri y’abana 4 yakuwe mu buvumo nyuma y’imyaka itatu baburiwe irengero

7,701

Imibiri y’abana bane bo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu yasanzwe mu buvumo nyuma y’imyaka isaga itatu baburiwe irengero.

Aba bana babonetse mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ubwo abasore babiri birukankaga kuri mugenzi wabo wari wibye inkoko akirukira mu buvumo hanyuma bageramo bagasangamo imibiri ine iri kumwe.

Bakimara kubona iyi mibiri, aba basore bahise batanga amakuru ku babuze abana ndetse bagezeyo basanga ari ababo nyuma yo kubona imyenda bari bambaye igihe baburaga.

Aba bana bose baburiwe irengero umunsi umwe ku wa 15 Nzeri 2018. Icyo gihe ababyeyi babo bagerageje gushakisha, banagera muri ubwo buvumo ariko ntabwo bababonye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, yemeje amakuru avuga ko imibiri y’abana bane yakuwe mu buvumo.

Yagize ati “Ni byo koko imibiri y’abana bane yabonetse; ubu RIB na Parike bahageze dutegereje ko hari umwanzuro ufatwa wo gushyingura cyangwa iperereza rigakomeza.’’

Ubwo aba bana baburaga mu myaka itatu ishize, abaketswe kubigiramo uruhare barafashwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB ariko baza kurekurwa n’urukiko nyuma y’amezi umunani bafunze.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE dukesha iyi nkuru yayandikaga, amakuru yabonye ni uko imibiri yose yajyanywe kuri umwe mu babyeyi b’aba bana mu gihe uwari wibye inkoko yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Bugeshi.

Comments are closed.