Rubavu: Meya w’Akarere ka Rubavu yegujwe

6,338

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yahagaritswe mu mirimo n’Inama Njyanama, imushinja kutuzuza inshingano ze, harimo n’ibibazo birebana n’ibiza byahitanye benshi muri ako karere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Gicurasi 2023 nibwo amakuru y’iyeguzwa rya Meya Kambogo Ildephonse n’ubwo byari byatangiye guhwihwiswa mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu ubwo Bwana Ignace Kabano perezida wa njyanama y’Akarere yari yatumije inama y’abagize njyanama y’ako Karere mu buryo butunguranye.

Mu itangazao ryashyizwe hanze, rivuga ko Meya Kambogo Ildephonse ashinjwa kutubahiriza inshingano ze no kutarengera abaturage afite mu nshingano.

Ikinyamakuru “Indorerwamo” cyagerageje kuvugana na Meya Kambogo, ku murongo wa terefoni biranga, kuko terefone ye itari iriho, ndetse na Perezida wa njyanama ntiyabashaga kwitaba terefoni.

Kambogo ashinjwa kuba atakoranaga neza n’inzego bikangiza akazi, hamwe no kutubahiriza imyanzuro yafatwaga n’Inama Njyanama, ibi bikaba byiyongeraho kuba hari umushoramari yahaye ikibanza mu gice cyahariwe inganda, kandi ubwo burenganzira butangwa na Minisiteri ibifite mu nshingano.

Mbere y’uko aza kuyobora Akarere ka Rubavu, Bwana Kangabo yakoraga muri RDB, hari byinshi yari yaragerageje gukemura mu Karere, nko kuzamura ibikorwaremezo harimo imihanda, yanarangije isoko ryari rimaze igihe kitari gito ryarananiranye.

Comments are closed.