Rubavu: Ndaribitse yatawe muri yombi ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa ya 5000

6,331
Kwibuka30
Polisi yafashe abafungwa bari batorotse ubwo bavurwaga COVID-19

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Rubavu yataye muri yombi umugabo wageregaezaga guha umupolisi ruswa y’amafranga ibihumbi 5 ubwo yamubazaga ibyangombwa byo gutwara inka.

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, tariki ya 11 Werurwe 2022 yafashe Jean Claude Ndaribitse w’imyaka 37, agiye guha ruswa y’Amafaranga ibihumbi bitanu (5000) Umupolisi. Ibi byabereye mu muhanda Musanze – Rubavu, mu Mudugudu wa Kabari, mu Kagari ka Nyamikongi, Umurenge wa Kanzenze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko uyu Ndaribitse yafashwe ubwo Abapolisi bari mu bikorwa bisanzwe byo kugenzura ko amategeko y’umuhanda yubahirizwa.

Yagize ati “Abapolisi bashyize bariyeri mu muhanda uva Musanze ujya Rubavu, bahagarika imodoka yo mu bwoko bwa FUSO ifite nomero RAD 134 Z yari itwaye inka 20 izivanye mu Karere ka Burera izijyanye mu Karere ka Rubavu. Izi nka zari iza Ndaribitse abajijwe icyangombwa cyo gutwara inka mu modoka arakibura, ahita ava mu modoka ajya ku ruhande akura amafaranga ibihumbi 5000 mu mufuka, ayahereje Umupolisi ahita amufatira mu cyuho.”

Kwibuka30

SP Karekezi yagiriye inama abantu bakora ubucuruzi kujya bashaka ibyangombwa byuzuye bibemerera gukora ako kazi kugira ngo birinde ibyaha birimo no gutanga ruswa.

Ati “Turasaba Abacuruzi kujya bashaka ibyangombwa byose bibemerera gukora ubucuruzi bwabo, kuko mu gihugu cyacu inzego zikora neza, iyo uzigannye usaba icyangombwa bakabona ugikwiye barakiguha hakurikijwe amategeko. Ikindi abantu bakwiye kureka imyumvire yo kubona baguye mu makosa bakumva ko gutanga ruswa ari byo bibakura mu makosa kuko uba wishyize mu kaga ko gukora icyaha cyo gutanga ruswa.”

Ndaribitse yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo rukore iperereza ku cyaha cya ruswa akurikiranyweho.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

(src:RNP)

Comments are closed.