Rubavu: Polisi yarashe umungabo wari umaze iminsi acuruza urumogi

6,874
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yarashe mu gicuku cyo kuri uyu wa mbere Bwana J.D’amour warimo ugerageza kwinjiza urumogi arukuye muri Congo.

Mu ijoro ryakeye, polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yaraye irashe Bwana KARIKUMUTIMA J.d’amour ufite imyaka 35 y’amavuko, yarasiwe mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Busugari mu Mudugudu wa Bisizi ubwo yageragezaga kwinjiza ibipfunyika by’urumogi abivanye mu gihugu cya Repubulika iharanira demokrsi ya Congo mu masaha ya n’injoro.

Biravugwa ko Bwana Jean d’amour yari amaze amezi agera kuri 7 afunguwe nyuma y’imyaka yari amaze afunzwe nabwo akurikiranyweho icyaha cyo kwinjiza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, mu minsi ishize nabwo abaturage bari bamutanzeho amakuru avuga ko acuruza urumogi, ariko aza kurekurwa nyuma y’uko RIB ibuze ibimenyetso bimushinja.

Kwibuka30

Polisi yagaragaje ibipfunyika 1200 by’urumogi bivugwa ko aribyo yafatanywe ashaka kubyinjiza mu butaka bw’u Rwanda abivanye muri Repubulika iharanira demokrasi ya Congo.

This image has an empty alt attribute; its file name is WhatsApp-Image-2020-07-21-at-09.10.15.jpeg

Leave A Reply

Your email address will not be published.