Rubavu: Prezida Kagame yakiriye mugenzi we FELIX Tshisekedi wa DRC(Amafoto)

5,470
Prezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mugenzi wo muri Repubulika iharanira demokrasi ya Kongo Bwana Felix Tshisekedi

Mu nkuru yacu yo muri iki gitondo nibwo twabagejeje inkuru ivuga ko abakuru b’ibihugu bibiri aribyo u Rwanda na DRC bashobora guhura uyu munsi kuwa gatanu taliki ya 25 Kamena 2021, bagahurira mu Rwanda cyangwa se i Goma muri Congo.

Uko amasaha yakomeje kwigirayo niko nako twakomeje kubona amakuru y’impamo abo bayobozi babiri bahuye, ndetse bagahurira mu Rwanda mu Karere ka Rubavu (Gisenyi). Mu masaha y’igitondo nibwo Prezida Felix Antoine Tshisekedi yasesekaraga mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.

Abakuru b’ibihugu byombi basuye ibice bitandukanye by’Umujyi wa Rubavu banirebera ingaruka zatewe n’imitingito yaturutse ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, banagirana ibiganiro bonyine(tête a tete).

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, Perezida Kagame nawe azagirira uruzinduko i Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Nyuma yo gusura tumwe mu duce twagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, biteganyijwe ko abakuru byombi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Biteganyijwe kandi ko intumwa z’ibihugu byombi zizashyira umukono ku masezerano, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’u Rwanda na RDC.

(Photo:RBA)

Comments are closed.