
Twayigize Martin w’imyaka 35 afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, akurikiranyweho amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside yabwiye irondo ry’umwuga ubwo ryamubwiraga kujya mu muganda akavuga ko atajya mu muganda w’Abatutsi ari Umuhutu.
Rwagasore Faustin, Umukuru w’Umudugudu wa Gasutamo, Akagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi byabereyemo, yavuze ko Twayigize yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB nyuma yo kuvuga ayo magambo ku munsi w’Umuganda usoza ukwezi ku wa 29 Ugushyingo 2025.
Rwagasore Faustin yagize ati: “Hari mu ma saa mbiri n’igice z’igitondo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2025, ubwo abandi baturage bajyaga mu Muganda. Twayigize Martin yari muri butiki anywa inzoga yitwa’Icyuma’. Irondo ry’umwuga ryasabye nyiri butiki gufunga, rinabwira uwo mugabo kureka inzoga akajya mu Muganda. Aho kumva ibyo asabwe yahise avuga ngo jye ndi Umuhutu sinajya mu Muganda w’Abatutsi, Abatutsi ni bo bagomba kuwukora.”
Irondo ry’Umwuga n’abandi baturage bajyaga mu Muganda bumvise ayo magambo barikanga, baramuhamagara aza kwa Mudugudu ahageze abisubiramo nk’uko yari yabivuze mbere anavuga ko nta bwoba afite bwo kubivuga.
Mudugudu Rwagasore Faustin yahise ahamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbugangari Gikundiro Aimable, arabimutekerereza, na we amusaba kumuzana ahaberaga Umuganda ariko umugabo avuga ko atawukora.
Umuganda urangiye habaye inama n’abaturage, Gitifu Gikundiro Aimable abasobanurira ibyabaye abaturage bagaragaza ko nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye hatagombye kuba hari abantu bafite ibitekerezo nk’ibi.
Ubuyobozi bwahise buhamagara RIB bunabimenyesha inzego zibukuriye.
Mudugudu Rwagasore Faustin, avuga ko uyu mugabo ukora akazi k’ubukanishi muri Mbugangari, akaba akomoka mu Murenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro, aho bivugwa ko amaze amezi umunane ageze i Rubavu ataye umugore we ku ivuko.
Akomeza agira ati: “Si ubwa mbere kuko no mu gihe cyo kwibuka cy’uyu mwaka, n’ubundi yari muri butiki anywa inzoga, yumva radiyo harimo indirimbo zo kwibuka, haje umukecuru utuye mu Mudugudu wa Majyambere, Akagari ka Mbugangari, umukecuru amusuhuje undi ngo aramusubiza ati: ‘Ndi kumva indirimbo zivuga uko Abatutsi bishwe muri Jenoside. Ahubwo ababatemye batemye bake.”
Uwo mukecuru ngo yamubwiye ko ayo magombo avuze hari aho ari buyasubiriremo, umugabo amusaba imbabazi, amubwira ko ari ubusinzi bubimuteye, umukecuru aramwihorera ntiyanagira undi abibwira.
Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rubavu Mbarushimana Gérard, yavuze ko bibabaje cyane kubona umuntu wari ufite imyaka ine gusa muri Jenoside agaragarwaho n’amagambo nk’ayo inshuro irenze imwe, ko bishoboka ko ari ingengabitekerezo yo ku ishyiga.
Ati: “Ndimo gukorana n’uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rutsiro ngo tumenye neza iby’uyu mugabo, niba ntabo mu muryango we bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa bari muri FDLR bamushyiramo ibyo bitekerezo bibi, cyangwa niba atabikura ku mbuga nkoranyambaga.”
Yasabye ababyeyi kwirinda kwigisha abana babo urwango n’ingengebitekerezo ya Jenoside, anasaba abarezi mu mashuri kurushaho kwigisha ibibi bya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, bakanabigisha gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, bamaganira kure abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagifite ibitekerezo bicamo Abanyarwanda ibice.
Yasabye ubuyobozi, abacuruza utubari n’abandi baturage kutajenjekera imvugo nk’izi zihembera urwango mu baturage,uwo bazumviseho amakuru agahita atangwa kugira ngo ubu burozi bubi butongera kubinjiramo bukozongera gukora ibara, ufite ibitekerezo nk’ibyo bisubiza abanyarwanda habi agakanirwa urumukwiye.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique, yasabye abaturage kwirinda amagambo nk’ayo y’urwango, ashaka gusubiza inyuma Abanyarwanda.
Comments are closed.