Rubavu: Ubuyobozi bw’Akarere bwabujije abaturage kugurisha ibyo batunze mu gihe cyo guhangana Covid-19.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwandikiye ibaruwa Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gusaba abaturage kureka kugurisha imitungo y’ibintu yabo muri iki gihe cya COVID-19 kubera ko hari abari kubafatirana n’ibihe bibi bakabahenda,bigatesha agaciro imitungo yabo.
Muri iyi baruwa,umuyobozi w’akarere ka Rubavu yabwiye aba bayobozi kubwira abaturage ko nta we bazakorera ihererekanya ry’ubutaka mu gihe bizaba bigaragara ko yabuguze muri iki gihe havugwa Covid-19 mu Rwanda no ku isi hose.
Nyuma y’uko Akarere ka Rubavu gasohoreye iriya baruwa Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge na bo babimenyesheje ab’Utugari ko bafasha abaturage kwirinda kugurisha imitungo yabo muri iki gihe.
Umwe mu baturage yatangarije Umuseke ko badafite ibyo kurya, bityo icyemezo cy’Akarere bagifata nk’akagambane kuko umutungo w’umuntu ari wo umugoboka mu gihe yahuye n’ibibazo.
Avuga ko muri iki gihe kubona uwo ugurishaho ikintu na byo bigoye kuko ngo na we ubwe afite televiziyo yabuze umuha n’amafara ibihumbi 20.
Yagize ati “Nanjye mfite televiziyo ndi kugurisha ariko nabuze n’umpa ibihumbi 20Frw, utwo kurya narimfite mu nzu twaranshiranye none nabigenza gute ko nta biryo dufite, nta n’imfashanyo tubona. Mfite n’imyenda yo kwambara na yo nabuze umuntu uyigura.
Ku kemezo cy’Akarere ka Rubavu, ati “Ako ni akagambane kuko umutungo w’umuntu ni wo umugoboka, nanjye ni uko uwo murima ntawo mfite nawugurisha aho kugira ngo umwana wanjye aburare.”
Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe umwanzuro ko ntahererekanya ry’ubutaka rishingiye ku bugure ryemewe gukorwa muri ibi bihe hakirimo kwubahirizwa ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Ibaruwa y’Ubuyobozi ivuga ko ubugure buzagaragara ko bwakozwe muri iki gihe, harimo guhenda abaturage babafatiranyije n’ibihe cya Coronavirus turimo, ubwo bugure buzateshwa agaciro.
Hari n’abandi batemeranya n’umwanzuro w’Akarere bavuga ko ikemezo nka kiriya kidakurikije amategeko kubera ko umutungo w’umuturage ari ntavogerwa.
Bamwe mu baturage bo hirya no hino bari kugerageza kugurisha ibyo batunze kuri make kubera ingaruka bagizweho n’ingamba zafashwe za Guma mu rugo gusa Leta y’u Rwanda iri kugerageza gufasha abatishoboye kubona icyo kurya.
Nyuma y’aho umurwayi wa mbere wa Covid-19 abobnekeye mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, tariki ya 21 Werurwe 2020 Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zagombaga gushyira mu bikorwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Kuwa Gatanu tariki ya 17 Mata 2020, Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure, yigaga ku ngamba zo guhashya Coronavirus no guhangana n’ingaruka zayo yaje kurangira abagize Guverinoma bongereye kuri gahunda ya Guma mu rugo iminsi 11 n’ukuvuga,kugeza kuwa 30 Mata 2020.
Ingamba zafashwe kuwa 21 Werurwe 2020 na n’ubu zigomba gukurikizwa zirimo:
Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.
Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B. Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo cyorezo.
Insengero zizakomeza gufunga.
Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga. Abanyeshuri bazashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.
Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14.
Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.
Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Moto ntizemerewe gutwara abagenzi ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.
Utubari twose tuzakomeza gufunga.
Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).
Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.
Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Covid-19 asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.
Comments are closed.