Rubavu: Umugabo yasanzwe muri Lodge amanitse mu mugozi yapfuye


Umugabo utaramenyekana umwirondoro we yasanzwe muri Lodge yapfuye, bigakekwa ko yiyahuye kuko bamusanze amanitse ku mugozi.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa gatandatu, tariki 4 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Bugoyi ho mu Mudugudu wa Nyakabungo ku isaha ya saa 10h20’ z’amanywa.
Ubwo umunyamakuru yageraga kuri Lodge yitwa Iwacu SunSet land umukozi uhakora yavuze ko atavugisha itangazamakuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, yahamirije Iby’aya makuru, avuga ko ba nyiri Lodge bakoze amakosa akomeye cyane kuko umuntu bamwakiriye ntibamwandike mu bitabo ntibanamutange muri raporo.
Ati:“Uyu muntu utaramenyekana imyirondoro wasanwe yapfuye twabwiwe ko yageze muri iyi maison de passage mu ijoro rya tariki 3 Ukwakira 2025 bakora amakosa yo kutamwandika mu bitabo ndetse ntibanamutanga muri raporo.”
Avuga ko inzego z’ubuyobozi zahageze ziri kumwe na RIB, ndetse iperereza rigikomeje.
Akomeza asaba abantu bose bafite inzu zicumbikira abantu kwirinda amakosa yo kutandika mu bitabo imyirondoro y’ababagana, aboneraho no kubibutsa kujya babatanga muri raporo.
Comments are closed.