Rubavu: Uwakwirakwizaga urumogi yafatanwe ibiro byarwo 33

5,680

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bafashe Niyonzima Claude w’imyaka 24, yafatanwe ibiro 33 by’urumogi agiye kurucuruza mu baturage. Niyonzima yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi, Akagari ka Buringo, Umudugudu wa Gahira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Niyonzima yafashwe arimo kwinjiza ruriya rumogi mu Rwanda avuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo anyuze mu nzira zitazwi(Panya).

CIP Karekezi yavuze ko Niyonzima yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri kariya gace yafatiwemo.

Yagize ati “Abapolisi bari bafite amakuru ko Niyonzima asanzwe atuye muri metero 10 uturutse ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi. Byari binazwi ko akunda kwijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge, abaturage baje gutanga amakuru ko yagiye muri Congo kuzana urumogi nibwo abapolisi bateguye igikorwa cyo kumufata nibwo yafatirwaga mu Mudugudu wa Gahira afatanwa imifuka ibiri irimo urumogi yombi ipima ibiro 33 by’urumogi.”

Niyonzima amaze gufatwa yavuze ko urumogi yaruhawe n’abacuruzi barwo bo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba yari arujyanye mu isantire ya Kabatwa mu Murenge wa Bugeshi agiye kuruha abakiriya be.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi bo batanze amakuru yafashije Polisi gufata uriya Niyonzima. Yaboneyeho gusaba n’abandi baturage kujya bihutira gutanga amakuru mu kurwanya ubucuruzi bw ‘ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byaha.

Niyonzima ndetse n’urumogi yafatanwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Comments are closed.