Ruhango: Bwana Ildefonse yaraye yishe umugore we amuciye ijosi.

6,007
Kwibuka30
Ruhango District - Wikipedia

Umugabo witwa Nsengimana Ildefonse akurikiranyweho kwica umugore we amuciye ijosi.

Umugabo uri mu kigero k’imyaka 44 y’amavuko yaraye yishe umugore we amuciye ijosi, Bwana Ildephonse NSENGIMANA utuye mu Mudugudu wa Gasiza, Akagari ka Muyunzwe, Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango.

Abaturanyi ba Nsengimana batubwiye ko ejo (Kuwa kane taliki ya 18 Werurwe) ku manywa, we n’umugore we witwa YAMURAGIYE Therese ufite imyaka 49, bari bajyanye guhinga, ndetse baratahana ahagana saa sita. Uwitwa Josee usanzwe ari umuturanyi w’uwo muryango, yavuze ko bari basanzwe bafitanye ikibazo cyo gucana inyuma.

Aya makuru na none yashimangiwe n’umuyobozi nshingwabikorwa w’Umurenge,

Uwamwiza Jeanne d’Arc yagize ko aba bombi bahinguye saa sita, bageze mu rugo umugore atangira gushaka icyo  guteka.

Kwibuka30

Gitifu w’Umurenge avuga ko amakuru bahawe na bamwe mu baturage, avuga ko  bapfuye ikibazo cyo gucana inyuma. Avuga ko Nsengimana yinjiye mu cyumba afata umuhoro atangira gutema mu mutwe umugore we ageza ku ijosi.

Yagize ati: Ni Inkuru y’akababaro kubona umugabo atema uwo bashakanye bene aka kagene.”

Uwamwiza avuga ko uyu mugabo yagerageje kwiruka, afatwa n’abaturage bagenzi be kugeza ubwo inzego z’umutekano zihagereye zimuta muri yombi.

Uyu Muyobozi yavuze ko umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro by’I Gitwe.

Nsengimana Ildephonse na Yamuragiye Thèrese bari bafitanye abana batatu.

Nsengimana kuri ubu yashyikirijwe Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Kabagali niho afungiwe.

Ruhango District - Wikipedia
Leave A Reply

Your email address will not be published.