Ruhango: Bwana Theoneste yafatanywe amafranga y’amaganano

4,519

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango yafashe Bizimana Theoneste w’imyaka 41 afatanwa amafaranga ibihumbi 7 y’amiganano. Yafatiwe mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Mbuye, Akagari ka Mwendo, Umudugudu wa Mataba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Bizimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bamaze guhabwa ayo mafaranga.

Yagize ati ”Bizimana yari kumwe n’undi muntu umwe bajya mu kabari mu isantire ya Mataba banywa inzoga amacupa atatu banarya burusheti bishyura inoti y’amafaranga ibihumbi 5. Bizimana yahise yimukira mu kandi kabari kari hafi aho ariko abantu yari kumwe nabo bari banafite ibahasha arimo amafaranga menshi bo bahise bava aho hantu baragenda.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko nyiri akabari ka mbere yaje kugira amacyenga ku mafaranga bamwishyuye arebye ya noti asanga ni inyiganano. Yahise akurikira Bizimana kuko yari abonye akabari yimukiyemo hafi aho, yarahageze asanga naho Bizimana amaze kuhishyura inoti y’ibihumbi Bibiri y’inyiganano.

Ati” Bariya bacuruzi bamaze kubona ko Bizimana arimo kwishyura inoti y’inyiganano bahise bahamagara Polisi irahagera ifata Bizimana, gusa yanze kuvuga mugenzi we bari bafite ibahasha yuzuyemo amafaranga. Yananze kuvuga aho bakura ayo mafaranga, yanga no kuvuga aho bagenzi be bari kumwe bagiye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko gukoresha amafaranga y’amiganano ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse akaba agira ingaruka ku bucuruzi no ku bukungu bw’Igihugu. Yasabaye abantu kwirinda ibyo byaha ndetse n’uwo babonye akwirakwiza amafaranga y’amiganano bakihutira gutanga amakuru.

Bizimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza. Ni mugihe hagishakishwa undi bari kumwe na Bizimana.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7). Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Comments are closed.