Ruhango: Meya w’Akarere bwahakanye ibyavugwaga ko bahishe amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abishwe muri genoside yakorewe abatutsi

10,980
Kwibuka30

Meya w’Akarere ka Ruhango yateye utwatsi amakuru yavugaga ko ubuyobozi bw’akarere bwari buzi ko mu mbuga z’ibitaro bya Gitwe hajugunywe imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi

Bamwe barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Ruhango n’abandi batuye kuri ubu mu mugi wa Kigali babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko kuba ubuyobozi bw’ibitaro bya Gitwe bwaratinze gutangira gushakisha no gucukura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ‘bushobora kuba’ bikingiwemo ikibaba n’ubw’Akarere.

Abo baturage bavuga ko bitumvikana ukuntu haba hashize imyaka 26 yose Jenoside ibaye mu Rwanda muri rusange no muri biriya bitaro by’umwihariko, ubuyobozi bw’ibitaro n’ubw’Akarere ka Ruhango ntibube bufite amakuru y’uko hari Abatutsi bahiciwe.

Umwe muri bo utashatse ko dutangaza amazina ye kuko atuye muri Ruhango avuga ko kuba ibitaro bitaratangije imirimo yo gushakisha no gucukura ahari imibiri bishobora kuba byaratewe n’uko nta gitutu cy’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango byashyizweho.

Ati: “ Ntibyumvikana ukuntu gushakisha imibiri ahantu hari hazwi nka hariya byatangijwe ejo bundi kandi hari hashize imyaka 26 Jenoside ibaye. Nkeka ko byatewe n’uko nta gitutu cy’inzego za Leta nk’Akarere cyashyizwe mu buyobozi bwabyo.”

Kubyerekeye kuba imirimo yo gutangira gucukura yari yashyizwe taliki 04, Kamena, 2020 nk’uko ibaruwa Akarere kandikiye ibitaro UMUSEKE ufitiye Kopi ibivuga, ariko igatangira itinze( hagati ya 11, na 12, Kamena, 2020) Meya Habarurema avuga ko byatewe n’uko babanje kubimenyesha abantu bafite ababo baguye muri kariya gace kugira ngo bazaze kureba niba babona ababo.

Ati: “ Twabanje kuganira n’abantu bafite ababo, tugirana inama twumvikana umunsi…Nta kindi cyabiteye ni icyo ngicyo.”

Ku byerekeye iby’uko  ubuyobozi bw’Akarere bwari buzi amakuru y’uko hariya hari imibiri y’Abatutsi, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yavuze ko ibyo ari ibinyoma, ko bidashoboka.

Ati: “ Ntabwo ubuyobozi bw’Akarere bwamenya amakuru nk’ayo ngayo ngo buyicarane, ntibishoboka! Aho twamenyeye amakuru nibwo twatangiye kuyakoresha…”

Avuga ko byababaje Akarere kuba amakuru yaramenyekanye muri iki gihe kandi hari hashize igihe kirekire Abatutsi biciwe hariya.

Meya Habarurema avuga ko ‘ari ibintu bisanzwe’ ko habaho amakuru atazwi n’ubwo yaba yarabereye ahantu hazwi.

Abajijwe niba byumvikana ukuntu ubuyobozi bw’Akarere bwaba budafite amakuru nk’ariya kandi hari abantu barokokeye hariya bakihatuye bashobora kubuha amakuru, yasubije ati: “ Ntabwo bitangaje ko ayo makuru tutari tuyazi, ndetse ntibitangaje ko hari n’andi menshi tutaramenya. Ibyo se urumva byaba bitangaje?{abaza umunyamakuru}…”

Yongeyeho ko bishoboka ko hari n’andi makuru menshi ubuyobozi bw’Akarere bushobora kuba  budafite.

Ibikubiye mu nyandiko zivuga kuri ariya makuru  hagati y’ubuyobozi bw’Akarere n’ ibitaro bya Gitwe.

nyandiko yasinywe n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Gitwe  taliki 27, Gicurasi, 2020 yerekana ko bwari bufite amakuru  bwahawe na CNLG y’uko hari imibiri y’Abatutsi yajugunywe mu cyobo kibirimo.

Yerekana ko bwabimenyesheje ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bukabusaba inama y’uko byagenda hanyuma Akarere kakabugira inama yo gutegura igikorwa cyo gushakishano gutaburura iyo mibiri kandi bubizeza ubufasha bw’ibikoresho.

Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye ubw’ibitaro bya Gitwe gutegura kiriya gikorwa kikazakorwa taliki 04, Kamena, 2020.

Inkuru ya mbere Umuseke wanditse kuri iyi ngingo taliki 11, Kamena, 2020 ivuga ko ari bwo imirimo yo gushakisha icyobo kiriya mibiri  yatangiye.

Icyo gihe Perezida wa IBUKA muri Ruhango  witwa Narcisse Munyanziza yavuze ko batakwemeza niba imibiri irimo koko, ko ari amakuru bari kumva azemezwa nuko bataburuye bakayisangamo.

Kwibuka30

Ku wa Gatandatu taliki 13, Gicurasi, 2020 nibwo gucukura byatangiye haboneka imibiri 10.

Ntibyatinze Urwego rw’ubugenzacyaha ruba rufunze abantu umunani barimo na Perezida w’inama y’ababyeyi barerera muri APAG Gitwe Gérald Urayeneza, akaba ari nawe nyiri ikigo n’ibitaro bya Gitwe rubakurikiranyeho kudatanga amakuru y’ahajugunywe imibiri muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kubera ko gucukura ukagera hasi cyane byari bigoye, byabaye ngombwa ko abakozi bitabaza imashini yitwa caterpillar iza taliki 18, Kamena, 2020 itangira gucukura.

Yaje gusubira yo itabonye indi mibiri.

Ibitaro byagishije inama Akarere…

Ibaruwa yanditswe n’ibitaro bya Gitwe taliki 22, Gicurasi ifite umutwe ugira uti: ‘ Kumenyesha ikibazo no gusaba inama n’ubufasha’ yerekana ko ubuyobozi bwa biriya bitaro bwari bufite amakuru runaka ko hari imibiri yajugunywe muri kiriya cyobo.

Iyi baruwa igira iti: “

Bwana Muyobozi, nejejwe no kubandikira ngira ngo mbamenyeshe ko taliki 21, Gicurasi, 2020 twasuwe na Bwana RUZINDANA Jean umukozi mu biro bikuru bya CNLG yari azanywe no kubaza amakuru yumvise ko mu bukebe bw’ibitaro bya Gitwe hari imibiri y;abazize Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

Twamubwiye ko ayo makuru tutayafite ndetse twitabaza na bamwe mu bakozi bamaze igihe kirekire bakorera mu bitaro bavuga ko ayo makuru batayazi. Uwo mushyitsi waturutse mu biro bikuru bya CNLG yadusabye gukomeza gushakisha ayo makuru tukazamugezaho ayo tuzaba twabonye.

Twatangiye gushakisha mu buryo dushoboye, akaba ari ngombwa ko tubibamenyesha nk’ubuyobozi bw’Akarere budukuriye kandi tubasaba Nyakubahwa muyobozi ko mwadufasha muri uko gushakisha ayo makuru kuko Akarere karusha ibitaro uburyo bwo kubikurikirana.

Bityo hamara kumenyekana ko iyo mibiri ihari igashyingurwa mu cyubahiro nabwo tukabasaba ko muri icyo gihe Akarere kadufasha muri gahunda( Protocole)yo gushyingura iyo mibiri mu cyubahiro.

Uwo bise Ruzindana Jean ubundi yitwa Ruzindaza Jean akaba ari umukozi mu ishami rya CNLG rishinzwe ubuvugizi ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi baruwa yasinywe na Dr Zacharie Rukemba, agenera Kopi Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, n’Umuyobozi uhagarariye Ishyirahamwe ry’ababyeyi, APAG, imbere y’amategeko.

Meya w’Akarere yarasubije…

Taliki 01, Kamena, 2020, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Valens Habarurema yanditse ibaruwa isubiza iyo yohererejwe n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Gitwe, abugira inama y’uko bwagira vuba na bwangu bugatangira gucukura bushaka imibiri kuko amakuru y’uko ihari ‘Akarere kari kayafite.’

Hashyizweho n’italiki igikorwa cyo gucukura kizatangirizwa n’ubwo mu by’ukuri  cyatangiye taliki 13, Kamena, 2020. Italiki yo gucukura yari yagennye n’Akarere yari taliki 04, Kamena, 2020.

Igika cya kabiri cy’iyi baruwa kigira kiti:

“…Nyuma yo gushakisha amakuru no kuyasesengura, ‘ubuyobozi bw’Akarere bwasanze hari ibimenyetso bigaragara ko hari Abatutsi benshi biciwe i Gitwe mu gihe cya Jenoside,’ bikaba bikekwa ko imibiri yabo yajugunywe muri icyo cyobo. Kubera iyo mpamvu, turabasaba gutegura igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri, n’ibikoresho byose bizakenerwa muri icyo gihe, bikazakorwa kuri uyu wa Kane taliki ya 04, Kamena, 2020 kandi ubuyobozi bw’Akarere bubijeje ubufatanye…’

Imibiri yabonywe muri kimwe mu byobo biri mu Bitaro bya Gitwe yabaye ibitswe mu murenge wa Ruhango ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarokokeye i Gitwe basaba inzego za Leta gukomeza gufatanya nabo mu gushakisha ahandi hose muri kariya gace hatawe imibiri kugira ngo iboneke ishyingurwe mu cyubahiro.

(Source:Umuseke.rw)

Leave A Reply

Your email address will not be published.