Ruhango: Niyogisubizo Jeannette arakekwaho kubyara umwana akamujugunya mu musarane.

2,635
Kwibuka30

Mu Karere ka Ruhango haravugwa umukobwa witwa Niyogisubizo Jeannette wo mu Murenge wa Bweramana, Umudugudu wa Gakongoro ukekwaho kubyara umwana akamujugunya mu musarane, abatabaye bamukuramo yarangije kwitaba Imana.

Ayo makuru yemejwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Ntivuguruzwa Emmanuel, avuga ko uwo mukobwa wabyaye na we atari ameze neza, ku buryo nta makuru yandi yatanze usibye kuba byamenyekanye, ko umwana yabyaye yamutaye mu musarani.

Niyogisubizo ngo nta bindi bibazo byari bizwi ko yari afitanye n’abaturage, kuko nta yandi makuru y’umwihariko azwi kandi ko birimo gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.

Kwibuka30

Ntivuguruzwa yagarutse ku birimo gukorwa kugira ngo ibyaha nk’ibyo byo kwihekura bibe byakumirwa.

Agira ati:”Ku rwego rw’umudugudu dukora ubukangurambaga, ariko abafata icyo cyemezo si uko baba batunguwe, ahubwo abashaka kubyara babyiteho, bategure uko umuntu yabyara. Ibyo ntibyahindura imitekerereze, ariko niyo mpamvu ubukangurambaga bukomeza”.

Ntivuguruzwa asaba ababyeyi gukomeza kwita ku buzima bw’abana babo, kugira ngo basangire amakuru y’ubuzima bwabo bombi, kandi bagire uruhare mu gukumira ibyo byaha.

Uwataye umwana mu musarane ngo yafashwe nyuma yo guhamagara mukuru we amubwira ko abyaye, ariko bikaza guhinduka ubwo yajugunyaga umwana mu musarane, bagerageza kumukuramo ariko bagasanga yapfuye.

Uwabyaye yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo hakorwe iperereza, ariko akaba arimo kwitabwaho mu bitaro bya Gitwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.