Ruhango: Umusore yatemaguye nyina hafi kumwica yisobanura avuga ko yamubonagamo Satani


Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Ruhango, yatemye nyina w’imyaka isaga 70, amukomeretsa ahantu hatandukanye, yiregura avuga ko yari yamwitiranyije na satani.
Uyu musore yabanaga na nyina mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.
Mu gitondo cyo ku wa 4 Nzeri nibwo uyu musore yatemye nyina amukomeretsa ku ijosi, ku kaboko ndetse no mu kiganza, bamubajije impamvu yamutemye, avuga ko atatemye umuntu ahubwo yatemaga satani.
TV1 dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mubyeyi yahise ajya muri coma. Bikekwa ko umuhungu we afite uburwayi bwo mu mutwe bwamuteye gukora ibi.
Umwe mu babonye ibi biba, yavuze ko “twamusanze yikingiranye mu cyumba, avuga ko adashaka satani”.
Abaturanyi babo bavuze ko iyi ari inshuro ya kabiri ibi bibaye, basaba inzego z’ubuyobozi ko uyu musore yafatwa bakamugumana cyangwa se bakabatandukanya, kuko byazarangira yishe nyina.
Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango yafashe uwo musore imujyana mu bitaro by’intara kwitabwaho kuko yagaragazaga imyitwarire y’ufite uburwayi bwo mu mutwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye TV1 ko ubusanzwe iyo ufite uburwayi bwo mu mutwe adafata imiti uko bikwiye ahindura imyitwarire.
Ati:“Twafashe umwanzuro ko aho ari kwa muganga aba afatirayo imiti, nyuma azoherezwa mu bitaro i Ndera kugira ngo akomeze akurikiranwe, nyuma nibabona ko ari koroherwa azoherezwa mu rugo hanyuma akomeze akurikiranwe n’inzego za Polisi”.
Umuntu ukoze icyaha asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ntashobora kubihanirwa nk’uko itegeko nomero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ribiteganya.
Icyakora ingingo yaryo ya 85, ivuga ko uwitesheje ubwenge yabigambiriye mu gihe cyo gukora icyaha, ahanirwa icyaha yakoze.
Comments are closed.