Rulindo: Abagabo 2 bagiye kunywa inzoga babuze ubwishyu barabahondagura babagira intere

3,233

Ahagana saa kumi z’igicamunsi cyo kuri uyu wa mbere Tariki ya 17 Nyakanga 2023, nibwo abagabo babiri bari bavuye mu murenge wa Nemba, mu karere ka Gakenke, n’uwa Cyungo wo mu Karere ka Rulindo, bagiye mu kabari kitwa Amahumbezi gaherereye mu Murenge wa Base, mu karere Rulindo, barangije bafata ibyo kurya ndetse n’ibyo kunywa nyuma babura amafaranga, bahita barwana na mucoma.

Biravugwa ko aba bagabo babuze ubwishyu bigatuma havuka intonganya zitewe n’umwe muri bo warwanye na Mucoma kuko ayo bari banywereye bari bayishyuye gusa hakabura amafaranga ibihumbi bitandatu na magana abiri y’ibyo bari bariye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Base Bwana Shabani Jean Claude, yemeje iby’iyi nkuru avuga ko abo bagabo bakomeretse bajyanywe kwa muganga, mu gihe mucoma we yahise atoroka.

Ati:“Amakuru twamenye natwe ni uko hari abantu babiri bagiye muri Bar Amahumbezi baricara basaba ibyo kunywa n’ibyo kurya hanyuma bagiye kwishyura bishyura bimwe ibindi ntibabyishyura, bishyura ibyo kunywa gusa, ubwo niba bishyuye ibyo kunywa kuri kontwari byari bikemutse hasigaye ibyo kwa mucoma mu gikoni nibwo mucoma yaje aje kubishyuza maze batangira kurwana, umwe muri abo babiri niwe watangiye kurwana na mucoma yikubita hasi akomereka mu mutwe gusa sinari mpari nanjye nibyo bambwiraga.

Gitifu yakomeje avuga ati:”mugenzi we abonye ibibaye k’uwo bari kumwe nawe ararwana bamukomeretsa ku munywa, hanyuma ubwo mucoma warwanaga na bo abonye ko bamaze gukomereka yahise acika baduhamagaye tugerayo dusanga yagiye n’ubu ntaraboneka. Aba bakomeretse bo bajyanywa kwa muganga ubu ikibazo kiri muri RIB. Mucoma bambwiye ko yari mushya atari ahamaze igihe.” 

Gicumbinews dukesha iyi nkuru kivuga ko Ubuyobozi bw’umurenge wa Base bwibukije abaturage ko bakwiye kwirinda kujya kunywa no kurya ibiryo mu tubari nta mafaranga ahagije bafite, busaba ko abantu bajya bareba uko bahagaze bagakora ntibapfushe ubusa amafaranga baba bakoreye.

Comments are closed.