Rulindo: Amayobobera ku rupfu rw’umwana w’umunyeshuri basanze yapfiriye muri dortoir

7,488
Kwibuka30

Mu Karere ka Rulindo haravugwa inkuru y’umwana w’umukobwa wabaga mu kigo cy’ishuri cya Ecole secondaire Rwahi basanze yapfiriye muri Dortoire.

Mu kigo cy’ishuri rya Ecole secondaire Rwahi giherereye Karere ka Rukindo, mu murenge wa Shyorongi haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa witwa Pierrine IMANIRAKIZA uri mu kigero cy’imyaka 13 basanze yapfiriye muri dortoire ariko kugeza ubu hakaba hataramenyekana icyishe uwo mwana.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cy kuri uyu wa gatandatu ahagana saa kumi n’ebyiri nk’uko umwe mu banyeshuri yabibwiye BTN TV, yavuze ko mu gitondo bagiye kumubyutsa ngo bajye mu ishuri, bamukozeho baanga ngo ntameze neza, bahita abahamagara ubuyobozi bw’ishuri ngo buze burebe ikibazo umwana yagize.

Kwibuka30

Amakuru akomeza avuga ko ubuyobozi bwahise bwihutisha uwo mwana ku bitaro bya Rwahi biherereye muri uwo murenge wa Shyorongi, ariko bakimara kuhamugeza, abaganga bahise bababwira ko uwo mwana yamaze gushiramo umwuka.

Ku murongo wa terefoni ababyeyi b’umwana baravuga ko bahamagawe na Directrice w’ikigo ahagana saa moya ababwira ko umwana afite ikibazo, atabasha kuvuga, kunyeganyega, ariko ngo hashize akanya ubuyobozi bwongeye kubahamagara babawira ko umwana yashizemo umwuka.

Kugeza ubu umurambo w’umwana uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rwahi ariko ntiharamenyekana icyaba cyahitanye uwo mwana cyane ko bamwe mu banyeshuri bigana bahamya ko nta kindi kibazo yari afite n’imugoroba ubwo bari bagiye kuryama.

Leave A Reply

Your email address will not be published.