Rulindo: Mucoma witwa Emmanuel yasogose mugenzi we icyuma mu nda kugeza ashizemo umwuka.

6,105
Kwibuka30
Rulindo- Murambi: Mucoma akurikiranweho kwica    umuntu amuteye icyuma nyir’akabare  arebera

Umugabo witwa Dusanganywinema usanzwe ukora umwuga wo kotsa inyama (Mucoma) yasogose mugenzi we icyuma kugeza undi ashizemo umwuka.

Mu karere ka Rulindo, umurenge wa Murambi, Akagali ka Bubangu , umudugudu wa Mayange , umugabo wotsa inyama (Mucoma)uzwi ku izina rya Dusanganywinema Emmanuel w’imyaka  27 y’amavuko yishe  akoresheje icyuma mugenzi we witwa Sinamenye Evariste alias KAGOZI w’imyaka 26, ibyo abikorera mu maso ya nyir’akabari witwa Jean de Dieu.

Intandaro y’uru rupfu, abatangabuhamwa bavuga ko babanje gusangirira ahazwi nko ku Karwa hakunze kuba inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge bakazamukayo berekeza mu kabari k’uwitwa Nshimiyumukiza Jean de Dieu ari naho uwishe yakoreraga umwuga wo gutekera abakiliya  bagana aka kabari( Mucoma).

Dusanganywinema yishe mugenzi we basanzwe bafitanye amakimbirane akomoka ku kuba yari yaribwe igare akavuga ko azihorera byanze bikunze bikarangira yivuganye mugenzi we wari uzwi ku izina rya’Kagozi’.

Dusanganywinema Emmanuel  amaze kwica Mugenzi we Kagozi , Nyirakabari Nshimiyumukiza Jean de Dieu yahise amucikisha nawe asigara asibanganya ibimenyetso aho yasohoye umurambo akawujugunya imbere y’urubaraza hanyuma agakoropa amaraso agamije kuyobya uburari no gusibanganya ibimenyetso yarangiza agafunga akitahira atamenyesheje inzego z’umutekano.

Kugeza ubu Nyirakabari  n’umugore we bafungiye kuri sitasiyo ya Police ya Murambi naho uwishe yaratorotse ariko nyuma aza gufatwa ategerejwe kuryozwa icyaha yakoze.

Abaturage  bavuga ko mu midugudu uko yose ari umunani (8) hagaragaramo urugomo cyane cyane ngo mu isanteri ya Taba,  aho akarere ka Rulindo gahana imbibi n’akagali ka Bweramvura , umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali , ngo isanteri ya Taba yabaye indiri y’ibiyobyabwenge n’urugomo rw’insoresore zikoresha ibyuma .

Hakizimana Emmanuel,( wahinduriwe izina k’ubw’umutekano we) umwe mu bashinzwe umutekano muri aka kagali avuga ko nta mutekano uba muri aka kagali kuko ngo n’iyo bagerageje gutanga amakuru ku rwego rw’akagali n’umurenge ntacyo babikoraho bigatuma ngo uwatanzweho amakuru ashaka kwihorera akaba ngo yagutega akagukubita akagukomeretsa , ukajya kwivuza we yidegembya.

Si ubwa mbere hishwe umuntu kuko ngo Abashinzwe umutekano batoraguye umurambo mu mugezi babibwiye inzego z’ibanze ziterera agati mu ryinyo

Hakizimana Akomeza Avuga ko bari mu gikorwa cy’umutekano babonye umurambo w’umuturage mu mugezi babibwira inzego z’ibanze ngo bakabasubiza ko badashinzwe umutekano w’igihugu ntacyo ngo babikoraho . Ati:” kuba nta mutekano uba muri aka kagali n’inzego z’ibanze zibigiramo uruhare kuko ntibatanga Raporo ngo bagaragaze ikibazo kuko bo babonamo inyungu z’abo bunga badahanwe n’amategeko bakabaha amafaranga”.

Kwibuka30

Kuba ngo umuntu ashobora guhohoterwa uwamuhohoteye ntakurikiranwe ngo biterwa n’uko ngo kuva aha muri aka kagali ujya ku biro by’umurenge wa Murambi ari kure cyane ngo bigatuma umuturage yaterwa icyuma cyangwa agakomeretswa bikarangirira aho nta gikozwe , ariho abaturage bahera basaba ubuyobozi bw’inzego z’umutekana kuhashyira icyiciro ngo hakaba abashinzwe umutekano umunsi ku munsi ngo byatuma umutekano ugaruka Abaturage bakishyira bakizana.

Akomeza avuga ko urugomo rwo muri aka kagali atari uw’ubu ahubwo rwatangiye kera kuko ngo umuntu ashobora kwica undi ngo inzego z’umutekana zikazabimenya yarashyinguwe.

Muri aka kagali umuturage ntatinya kukubwira ko yakwica ntakurikiranwe

Mu kagari ka Rubangu, umuturage ntatinya kukubwira ko yakwica ntakurikiranwe mu mategeko ni imvugo yafashwe nk’imvugo isanze aho bamwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune bavuga ko aho ngo kugira bate umwanya bajya kurega utazahanwa bahisemo kujya bihorera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Rubangu, aganira n’ikinyamakuru Rwandatribune yavuze ko urugomo ruhari ariko ko ngo bakoze inama abaturage bagasabwa kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe abakora urugomo bagafatwa bagahanwa.

Kubijyanye n’imirwano ibera mu tubari , Avuga ko batangiye gukora urutonde rw’utubari dukora tutemewe ko duhanwa , ati”Hari udukora twihishahisha ariko iyo tutubonye turabahana. Mu kagali ka Rubangu harimo akabari kamwe gusa kemerewe gukora kari mu mudugudu wa Mayange”.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha,  RIB , Dr.  Murangira B. Thierry, yirinze kugira icyo atangaza kuri iyi nkuru avuga ko amakuru y’urwo rupfu atarayazi ko agiye kubanza kubaza , Nyuma Twongeye kumuhamagara ntiyongera kwitaba telephone, tumuhaye ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi, Ntagungira Jean Marie Vianney, avuga ko bakurikiranye iki kibazo cy’ubwicanyi bakimara kukimenya. Ati: “Twakurikiranye amakuru y’umuntu watewe icyuma agapfa , kugeza ubu umuntu yarashyinguwe nyirakabari arafunze n’akabari ke karafunze n’umwicanyi yari yatorotse ariko kugeza ubu nawe twaramufashe ari gukurikiranwa na RIB izamushyikiriza urukiko.

Abaturage ku bufatanye n’Akarere kuwa 2/01/2022 habaye inama yari iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Mukanyirigira Judith aho yagarutse ku bibazo by’umutekanpo muke bivugwa muri aka kagari ka Rubangu.

Akagali ka Rubangu Ni akagali gafite ubuso bwa Kirometero kare 6.8 kagagira abaturage basaga 8,526 , imidugudu 8, Amasibo 83.

(Src:Rwandatribune)

Comments are closed.