Rulindo: Niyodusenga wari umaze iminsi yarabuze bamusanze mu idamu y’amazi yapfuye


Mu Karere ka Rulindo haravugwa inkuru y’umugabo wari umaze iminsi yarabuze akaba yasanzwe mu idamu ry’amazi yapfuye, bikavugwa ko yaba yiyahuye.
Mu Karere ka Rulindo, mu murenge wa Buyoga, mu Kagali ka Busoro ho mu mudugudu wa Karambo, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyodusenga Jean Claude wari umaze warabuze, nyuma umubiri we akaza gusangwa mu idamu ry’amazi utakirimo umwuka kuri uyu wa kabiri taliki ya 23 Nzeli 2025.
Amakuru indorerwamo.com yagerageje gukusanya, avuga ko uyu mugabo w’imyaka 28 y’amavuko akaba mwene Bigirimana J.Pierre na Mukashaka Donathile yari yabuze guhera kuri uyu wa gatandatu ushize taliki ya 20 Nzeli 2025 ahagana saa yine za mu gitondo kandi bikaba bivugwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye imyaka isaga umunani, umuryango we ukaba wari umaze iminsi umushakisha.
Uwitwa Ngomijana wavuganye na Indorerwamo.com yagize ati:”Yari umurwayi wo mu mutwe bizwi, ndetse yafataga imiti y’abarwayi bo mu mutwe, yavuye iwabo mu gitondo cyo ku isabato atorotse, kuva ubwo abo mu muryango we bafatanije na bamwe mu baturanyi, bagerageje gushakisha ariko barabura, nibwo reo ejo twumvaga ko bamusanze mu idamu yapfuye”
Hari andi makuru avuga ko nyakwigendera yapfuye yiyahuye kuko basanze inkweto ze mu muhanda ugana ku idamu, ndetse n’ibinini yari asanzwe afata biri ku nkombe y’idamu.
Umurambo wa nyakwigendera wari ukiri mu buruhukiro, ariko abo mu muryango we bakaba basabaga ko bamubaha agashyingurwa.
Amakuru y’urupfu rwa Niyodusenga yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Buyoga Bwana Manirafasha Jean d’Amour wahamirije indorerwamo.com ko uwo mugabo yiyahuye, ati:”Nibyo koko yariyahuye, yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse yafataga imiti yo kwa muganga nk’uko abo mu muryango we babyemeza”
Amakuru dufite ni uko ku mugoroba w’ejo hashize umurambo wa nyakwigendera utari bwashyingurwe, gusa hari amakuru avuga ko ashobora kuba yashyinguwe none kuwa gatatu.
Comments are closed.