Rulindo: Umugabo yasanzwe yimanitse mu mugozi yapfuye

8,802
Kwibuka30
Rulindo: Umugabo yasanzwe yimanitse mu mugozi yapfuye

Mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa 24 /10/ 2020 ,mu murenge wa Ntarabana, mu Kagali ka Kiyanza, umudugudu wa Nyarurama ,umugabo w’imyaka 29 y’amavuko yasanzwe mu mugozi yapfuye yapfuye.

Urupfu rw’uyu mugabo witwa Ntibarikure Cyprien rwamenyekanye mu masaha ya saa kumi n’imwe za nimugoroba ubwo umugore wabanaga n’uyu nyakwigendera yaje avuye gutabaza abo mu muryango w’uyu wiyahuye bagera mu rugo bagasanga yamaze gupfa.

Uyu nyakwigendera kugeza ubu  ntiharamenyekana muby’ukuri intandaro yo kwiyahura kwe nk’uko byatangajwe n’umugore we.

Ngo mu gitondo uyu mugabo yazindutse ajya mu muganda nk ‘uko bisanzwe ahari kubakwa amashuri.

Kwibuka30

Umuganda awurangije ajya mu gasanteri ka Kiyanza nyuma yavuyeyo arataha ageze mu rugo asaba amugore kumutekera ibyo yumvaga ashaka gufungura ,amaze gufungura yatangiye kubwira umugore ko agiye kwiyahura.

Aya magambo yateye umugore ubwoba bituma ahita yiruka ajya guhuruza abavandimwe b’uyu nyakwigendera ,nyuma nibwo bagarutse basanga ari mu mugozi yapfuye.

Ariko ku rundi ruhande hari abaturanyi bavuga ko icyo bakeka cyaba cyarateye uyu mugabo kwiyahura ngo ari uko uyu nyakwigendera yashakaga kugurisha inka iri mu rugo ntiyabivugaho rumwe n’umugore we, bakaba bavuga ko iki aricyo bakeka gishobora kuba cyaba intandaro y’uru rupfu.  

Kwiyahura muri uyu murenge si ubwambere bivuzwe kuko no mu mezi yashize hari abandi bantu 2 nabo basanzwe mu migozi biyahuye ,umwe wo mu kagari ka Mahaza n’undi wo mu Kagari  ka Kiyanza ahazwi nko ku cyapa.

Umurambo wa Nyakwigendera ukaba warahise ujyanwa ku bitaro bya Rutongo gukorerwa isuzumwa, ubwo hanga.rw  twakoraga iyi nkuru ukaba wari wavanyweyo bari gushyingura.

Leave A Reply

Your email address will not be published.