Rulindo: Umukecuru Nyirabahutu aratabariza umusaza we avuga ko yaburiye muri Gereza ya Miyove

5,970

Umukecuru witwa Nyirabahutu aravuga ko iminsi igiye kuba itanu yarabuze umugabo we amuburira muri gereza ya Miyove.

Umukecuru witwa Niyirabahutu Belancille utuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Miyove, aravuga ko iminsi igiye kuba itanu (5) yarabuze umugabo we witwa Nkundabanyanga Anterre, amubura nyuma y’aho Polisi n’urwego rwa DASSO bamukuye mu rugo bamujyana gufungirwa muri gereza ya Miyove ariko nyuma yasubirayo bakamubwira ko atariho afungiye.

Ubwo umunyamakuru wa Indorerwamo.com yageraga kuri Gereza ya Miyove ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Kanama 2022, yasanze uwo mukecuru yanze kuhava adahawe amakuru y’aho umusaza we avuga ko bafitanye imbyaro umunani zose afungiye maze ngo abe yamugeraho amenyeshwe n’impamvu afunze.

Kuri mikoro ya Indorerwamo.com uyu mukecuru yagize ati:”Ku italiki ya 18 kuno kwezi ubwo nari mvuye mu murima, nagiye kubona mbona mu rugo haje inzego zishinzwe umutekano harimo na DASSO, bari kumwe gitifu w’Akagali ka Kayenzi Bwana Rusibira Anaclet, bavuga ko bashaka umuhungu wacu witwa Jacques Uwamahirwe, tubabwira ko adahari […]”

Umusaza Anterre bivugwa ko yaburiwe irengero nyuma yo gufungirwa muri gereza ya Miyove.

Uyu mukecuru akomeza avuga ko umugabo we ari nawe ise w’umuhungu washakishwaga  yababwiye ko umwana ari ku ishuri i Rwamagana aho yiga muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ububyaza riherereye mu Karere ka Rwamagana kandi ko uwo musore adaherutse mu rugo, ahubwo uwamushaka yamubariza ku ishuri cyangwa aho atuye mu Karere ka Rwamagana.

Yakomeje avuga ko bahise binjira mu nzu barasaka, bamubuze bategeka muzehe Anterre ngo avuge aho ari ko bitari ibyo ariwe uri bujyanwe, yagize ati:”Barasase mu nzu hose baramubura, maze batangira gukubita umusaza bamubwira ko natamwerekana cyangwa ngo avuge aho ari afungwa mu cyimbo cye

Amakuru avuga ko bahise babajyana bombi kuri gereza ya Miyove, ariko bahageze, umukecuru bahise bamubwira ngo atahe, ko azagaruka ku wa mbere akamenyeshwa impamvu umugabo we afunzwe, ndetse ko nagaruka azaza yitwaje ibyangombwa byabo bombi, ariko akavuga ko ikimutangaje ari uko ahageze kuri uyu wa mbere akabwirwa ko umugabo we adafungiye muri iyo gereza ya Miyove ko atari kuboneka muri systeme ya gereza, yagize ati:”Jyewe ubwanjye namusize hano, ubwabo bambwira ngo nzagaruke uyu munsi, none ndahageze barimo barambwira ngo ntawe bafite hano, ndashaka kumenya aho umugabo wanjye ari, niba yaranapfuye bamumpe mushyingure

Twagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Kayenzi ariko terefoni ye ntiyabasha gucamo, ndetse n’umuyobozi wa Gereza twashatse kumubaza ikibazo cy’uwo musaza atubwira ko twabaza umuvugizi w’amagereza kuko we atari umuvugizi w’urwego.

Amakuru ataremezwa neza twahawe na bamwe mu banyeshuri bavuga ko bigana na Jacques ariko bakaba batashatse ko amazina yabo atangazwa hano, ni uko uwo musore witwa Jacques UWAMAHIRWE, bivugwa ko ari umwe mu baforomo bikekwa ko bagize uruhare mu itoroka ry’abarwayi mu bitaro bya Kibagabaga biherereye i Kigali mu Karere ka Gasabo, aho yari arimo yimenyereza umwuga w’ibijyanye n’ububyaza, we na bagenzi be bakaba bari gushakishwa n’inzego z’umutekano, yagize ati:”Biravugwa ko Jacques yaba yaragize uruhare mu gutorokesha abarwayi bari barwariye mu bitaro bya Kibagabaga, bituma bagenda batishyuye amafaranga menshi barimo, no ku ishuri baraje kumushaka ndetse no muri geto baraje, ariko baramubuze, natwe tumaze ibyumweru birenga bibiri tutamubona, ndetse na terefone ye nticamo“, nyuma y’ibyo twagerageje kuvugana n’umuvugizi w’ibitaro bya Kibagabaga kugira ngo tumenye ukuri kw’ayo makuru, atubwira ko bikiri mu iperereza kandi ko adashobora kugira icyo abivugaho.

Bwana Jacques Uwamahirwe ukekwaho kugira uruhare mu gutorokesha abarwayi ari guhigwa bukware ariko kugeza ubu ntawuzi aho ari

Twagerageje guhamagara numero z’uyu musore witwa Jacques UWAMAHIRWE ukekwaho kuba mu mugambi wo gutorokesha abarwayi bakagenda batishyuye, ariko terefoni ntabwo iri gucamo. Gusa, umubyeyi Nyirabahutu we akavuga ko azakomeza gukurikirana akamenya neza aho umuhungu we n’umugabo we bari, ati:”Ni ikibazo, ariko ngomba gusobanurirwa neza icyo umugabo wanjye azira, iby’uwo musore byo umbwiye ntabwo mbizi, twari tumaze igihe tutumva amakuru ye, ahubwo bimpaye undi mukoro wo gushakisha abantu banjye bombi aho bari kugeza mbabonye”

Tuzakomeza dukurikirane kugeza tumenye neza irengero ry’aba bantu bombi

Comments are closed.