Rulindo: Umuyobozi wa GS Butangampundu arakekwaho gusambanya umwana amushukishije filime

174
kwibuka31

Umuyobozi wa GS Butangampundu yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho icyaha cy’ubusambanyi yakoreye umwe mu bana b’abakobwa yayoboraga.

Bwana Nzariturande Jean Pierre wari usanzwe ayobora ikigo cy’amashuri abanza cya GS Butangampundu, giherereye m Karere ka Rulindo, ari mu maboko y’ubugenzacyaha muri ako Karere ka Rulindo guhera kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Kamena nyuma y’aho hagaragaye ikirego cy’umwe mu banyeshuri uvuga ko uyu muyobozi yamuhohoteye akamukoresha ibikorwa biganisha ku busambanyi.

Amakuru avuga ko ku italiki ya 7 z’uku kwezi, ubwo abana biga mu mwaka wa 6, uwa 4, n’uwa 3 bari baje kwiga nk’ibisanzwe, ahagana saa sita z’amanywa ubwo abandi bari bagiye gufata ifunguro ryo ku manywa aribwo Headmaster Nzariturande Jean Pierre yatumye umwalimu witwa Nkurikiyimana amubwira ngo amuhamagarire umukobwa witwa Umutoni Sandra Nadege amujyana mu biro bye atangira kumwereka filime, hashize akanya yegekaho urugi rw’ibiro, maze atangira kumukorakoraho, amaze no kwiyambura imyenda yose.

Uwo mwana w’umukobwa akomeza avuga ko nyuma yo kwiyambura, Headmaster yatangiye kugerageza kumwambura ijipo yari yambaye, ari nako umwana akomeza kumera nk’umwiyaka, undi nawe agakoresha imbaraga ngo amwambure ijipo.

Nadege avuga ko bakomeje ugundagurana abona uko amucika, ariruka asanga abandi bana bagenzi be, arabibatekerereza nabo bamugira inama yo kujya kubibwira abarimu babigisha.

Uwitwa Uwiragiye Rose nawe wigisha kuri icyo kigo, yavuze ko ubwo yari agiye gusinyisha impapuro ku muyobozi koko yahasanze uwo mwana w’umukobwa, maze yabwira umuyobozi ko aje gusinyisha impapuro undi amwuka inabi amubwira ngo asohoke aze kugaruka nyuma y’akaruhuko ka saa sita.

Amakuru avuga ko abarimu banze kwihererana ayo makuru, bahitamo kuyashyikiriza inzego z’umutekano nazo zahise zita muri yombi uwo muyobozi mu gihe hakiri gusanywa nyayo ajyanye n’icyo kirego.

Gusa, biravugwa ko ubwo inzego z’umutekano zajyaga kwa Headmaster iwe mu rugo, bahasanze umwana w’umukobwa witwa Chance uri mu kigero cy’imyaka 10 y’amavuko abereye se wabo, bamwe mu baturanyi bakavuga ko asanzwe asambanya mwana n’ubwo bwose ari se wabo.

Twagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Burega ariko ntibyadukundira kubera ko terefone ye itari iriho.

Comments are closed.