Rulindo: Umwana w’imyaka 15 wari uragiye intama yarohamye mu mugezi arapfa.

243
kwibuka31

Umwana w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 15 y’amavuko yaraye arohamye mu mugezi wa Rusine arapfa

Ku munsi wa kabiri taliki ya 23 Nzeli 2025 umwana w’umusore witwa Icyishatse Obama wabaga mu Karere ka Rulindo, mu murenge wa Ntarabana, akagali ka Nyamurema, umudugudu wa Kiyanza yapfuye arohamye mu mugezi wa Rusine ku gice cy’umudugudu wa Gatobotobo.

Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko Obama Icyishatse w’imyaka 15 y’amavuko yari aragiye intama za sewabo RUTIKANGA J Bosco ari naho yabaga, maze ajya kwidumba mu mugezi wa Rusine afatwa n’isayo, yagize ati:”Yari aragiye ziriya ntama za sewabo, ubwo zariho zirisha, yagiye kwidumba mu mugezi, afatirwayo n’isayo, ananirwa kuzamuka

Amakuru avuga ko hari abasore bagerageje kumurohora ariko biba iby’ubusa kuko basanze yamaze gushiramo umwuka.

Ku murongo wa terefone aganira n’umunyamakuru wa Indorerwamo.com, Bwana NIZEYIMANA Theophile Gitifu w’umurenge wa Ntarabana yemeje iby’urupfu rw’uwo mwana asaba abana ndetse n’abandi kujya bitondera koga mu migezi nk’iyo ndetse asaba n’ababyeyi kujya bagerageza gukurikirana abana babo, yagize ati:”Nibyo koko ayo makuru twarayamenye, ni umwana wari uragiye intama, nyuma ajya kwidumba mu mugezi, maze afatirwayo n’isayo arapfa, turasaba abantu kwirinda kujya bindubaguza mu migezi nk’iyo cyane cyane ko bizwi ko habamo ibumba, ikindi ni uko ababyeyi bajya bagerageza kurinda abana babo”

Umurambo wa nyakwigendera wahiswe ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rutongo.

(Inkuru ya AKIMANA Dorine/ indorerwamo.com)

Comments are closed.