Rulindo: Urupfu rw’umuturage warashwe agagahita apfa ruracyari urujijo

6,212
Kwibuka30

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu taliki 27/3/2021 nibwo Twizerimana wari usanzwe ari umukozi ukoresha abandi (Kapita) mu ruganda rw’icyayi rwa Sorwathe (kapita) yarashwe na Polisi ahita apfa, yarasiwe mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Kinihira, akagali ka Butunzi umudugudu wa Ndorandi.

Abakurikiraniye hafi uko Twizerimana yarashwe bavuga ko nyakwigendera na bagenzi be bari barenze ku mabwiriza ariho asanzwe yo kwirinda Covid19 (avuga ko utubari dufunze) bakanywera inzoga mu kabari ka Hakuzimana kari mu gisa n’agasanteri ka Ndorandi ariko bakaza kwikanga polisi bakiruka.Aya makuru avuga ko nyuma yo kwiruka bagiye kwihisha ku mukecuru witwa Marigaritha, ari naho bakomereje kunywera inzoga.

Nyuma yo kugera kwa Marigaritha, ngo naho Polisi yaje kuhabasanga, bagerageza kwiruka ariko Twizerimana we ntibyamuhira kuko umupolisi yahise amurasa, amakuru akavuga ko yahise agwa aho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurege wa Kinihira, Eric Rubayita, yatangarije Umuryango ko koko nyakwigendera Twizerimana yarashwe, umurambo we ukaba warajyanwe ku bitaro by’Intara bya Kinihiria ngo upimwe.

Kwibuka30

Yagize ati : « ni byo koko yarapfuye, umurambo wajyanwe ku bitaro by’Intara bya Kinihira ngo upimwe, ubu turi kumwe n’abaturage ndetse na RIB yaje gukora iperereza

Amakuru abaturage bavuga ni uko uburyo Twizerimana yarashwemo bikamuviramo urupfu bukiri urujijo. Gitifu yabwiye Umuryango ko ubwo twamusabaga amakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yari kumwe n’abaturage ndetse na RIB yaje gukora iperereza, bityo atari bubashe kuduha amakuru arambuye nawe arindiriye ibizava mu iperereza.

Twizerimana yari afite umugore n’umwana umwe. Niba koko amakuru avugwa n’abaturage ko yaba yarashwe nyuma yo kurenga ku mabwiriza ya Covid19, yaba abaye uwa 3 umenyekanye nyuma y’umusilikali warasiwe na Polisi mu Karere ka Nyanza ndetse n’umuturage wa Ngoma nawe warashwe na Polisi.

sr: umuryango

Leave A Reply

Your email address will not be published.