Rurageretse hagati ya KNC na Rwanda Premier League
Nyuma y’aho umuyobozi mukuru wa Rwanda Premier League Bwana Jules KARANGWA atangaje ko ikipe ya Gasogi Utd yamenyeshejwe ibijyanye n’impinduka z’umukino wagombaga kuyihuza na Rayon sport kuri iki cyumweru, Bwana Kakooza Nkuliza Charles uyobora Gasogi Utd yarahiye ndetse atangaho Imana nk’umuhamya ko ubuyobozi bwa RPL bwabeshye Abanyarwanda kuko butigeze bumenyesha Gasogi Utd ibijyanye n’impinduka z’uwo mukino.
Mu kiganiro asanzwe akora kuri Radio1 na TV1 kizwi nka Rirarashe, akorana na Mutabaruka Angelbert akaba ari nawe uvugira iyi kipe, Bwana KNC yanyomoje ibyo Bwana Jules Karangwa yabwiye itangazamakuru ku munsi w’ejo, aho yavuze ko ikipe ya Gasogi Utd yamenyeshejwe iby’impinduka amasaha 48 mbere y’uko umukino uba.
Bwana KNC yagize ati:”Ibyo ntabyabaye, niba koko barabikoze, turi hano, batwereke bereke n’abanyarwanda iyo baruwa twandikiwe, yaba ari kuri email yanjye bwite cyangwa iya Gasogi Utd, rwose nibaramuka bayitweretse, nanjye ubwanjye ndasaba imbabazi Abanyarwanda”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko we ubwe amaze kumva ibyo bintu mbere y’umukino, yafashe umwanya ubwe avugana na Perezida wa Rayon Sport Bwana Abdallah Murenzi, bamera nk’abaganiriye kuri iyo ngingo, ati:”Jye ubwanjye nkimara kubyumva hirya no hino mu bantu, ndetse na Kit manager wacu yaraje ambaza iby’ayo makuru, mubwira ko ntacyo nyaziho, ariko nahise mpamagara Abdallah, nawe ansobanurira uko bimeze, ambwira ko biri mu nyungu z’iriya kipe yo muri Sudan ikinira iwacu, namusobanuriye uburyo biri kutugora nka Gasogi Utd kuko byari bigiye kudushora mu zindi depenses, yarabyumvise ambwira ngo araje turongera tuvugane hari uwo agiye kubaza, ariko ntiyongeye kumvugisha, nakomeje gutegereza ko hagira undi wo muri RPL ubimbwiraho, ariko naramubuze”
Icyakora uyu mugabo arasanga Rayon Sport idafite ikosa, ahubwo amakosa ashobora kuba yarakozwe n’abayobozi ba RPL batabimenyesheje impande zombi bireba.
Twibutse ko uwo mukino wagombaga kuba kuri iki cyumweru taliki ya 22 Werurwe 2026 saa yine z’ijoro ukabera kuri Stade Amahoro aho kubera i Nyamirambo kuri KPS, byarangiye rero abasifuzi babuze ikipe ya Gasogi Utd, hanzurwa ko iterwa mpaga y’ibitego bitatu ku busa, ndetse igacibwa n’amande ya miliyoni ebyiri.
Kugeza ubu ntacyo RPL iravuga usibye kwemeza mpaga, icyakora uko biri kose, abakunzi ba Ruhago nabo baracyari mu gihirahiro cy’uburyo kino kibazo kizakemuka, gusa Bwana KNC yavuze ko ibyo Gasogi Utd yakoze biri mu mucyo ndetse ko biteguye kujurira ku mwanzuro wabafatiwe.

Comments are closed.