Rurageretse hagati ya y’umuhanzi Bruce Melodie na Asinah
Bruce Melodie na Asinah bari kurebana nyuma yuko uyu muhanzikazi akuwe mu ndirimbo bari bakoranye.
Ibi byaturutse ku ndirimbo bakoranye agakuramo uyu muhanzikazi kubera kuyiririmbamo nabi.
Hashize iminsi mike umuhanzikazi Asinah yuka inabi ku mbuga nkoranyambaga Bruce Melodie biturutse ku ndirimbo bakoranye ngo agakuramo amajwi y’uwo muhanzikazi.
Asinah n’umujinya mwinshi yihanangirije Bruce Melodie amubwira ko azabona ububi bwe bitewe n’indirimbo bakoranye agasibamo igitero cye. Aba bahanzi batangiye kurebana ay’ingwe nyuma y’iminsi havugwa ubushuti bwo ku rwego rwo hejuru hagati yabo.
Bajyanye muri Tanzania aho byavugwaga ko Asinah yari aherekeje Bruce Melodie kumusemurira, mu gihe undi yari agiye gufata amashusho y’indirimbo. Bruce Melodie ngo yibese Asinah afata amashusho indirimbo bakoranye barinda bava muri Tanzania uyu muhanzikazi atamenye akanunu kabyo.
Ngo nyuma Asinah yamenye ko bamukuye mu ndirimbo abibwiwe na Producer ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Runtinz Badder, ari nawe wari wakoze iyi ndirimbo yabo ndetse asaba imbabazi uyu muhanzikazi kubera kumuhemukira, agaragaza ko byatewe na Bruce Melodie, we nta mutima mubi yabikoranye.
Icyo gihe, Asinah yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yayitanzeho amafaranga arenga miliyoni y’amanyarwanda.
Bruce Melodie mu kiganiro yagiranye na Isango Star, yagereranyije Asinah n’umufundi wubatse igikuta nabi kigasenywa hagashakwa ubundi buryo cyakosorwamo kugira ngo inzu iturwemo.
Ati “Ubundi indirimbo ari iyanjye waririmbamo nabi nkagukuramo hari ikibazo? Asinah ni nk’umufundi wahawe ikiraka cyo kubaka igikuta cy’inzu akacyubaka nabi kigasenyuka. Kigahabwa undi muntu akacyubaka.”
Uyu muhanzi akomeza avuga ko Asinah ariwe wari wamusabye kujya muri iyi ndirimbo ariko nyuma akazi kumva yararirimbyemo mu buryo budashimishije agahitamo kumukuramo.
Bruce Melodie yavuze ko abantu bitiranyije indirimbo yakuwemo Asinah n’iyitwa ‘Fresh’ aherutse gushyira hanze kandi mu by’ukuri atariyo, yemeza ko ari mu biganiro n’uyu muhanzikazi ngo barebe icyakorwa kuko basanzwe ari inshuti ku buryo buri umwe atavuga undi nabi cyangwa se ngo amwandagaze.
Bruce Melodie yari aherutse gushyidika n’umuhanzikazi Sunny nawe wamushinjaga kumwishyura miliyoni zisaga 12 Frw akaadindiza umushinga w’indirimbo yitwa ‘Kungola’ bakoranye ikagira igikundiro mu buryo bukomeye.
Asinah nawe si mushya mu nkuru nk’izi kuko mu minsi ishize yashyiditse na Riderman bapfa kuba uyu muhanzikazi yaramushyize mu ndirimbo undi atabizi bigizwemo uruhare na producer HollyBeat wari wayikoze.
Icyo gihe Asinah yashyize hanze indirimbo ye yise “Turn up” avuga ko yakoranye na Riderman, gusa uyu muraperi yaje guhishura ko nta ndirimbo yakoranye n’uyu muhanzikazi wigeze kuba umukunzi we w’igihe kirekire.
Src:Igihe
Comments are closed.