Rusizi: Abantu 4 bakurikiranyweho gutwika Pariki ya Nyungwe

8,845
Kwibuka30

Mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, abantu bane bakurikiranyweho icyaha cyo gutwika Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo muri iyi Pariki ku ruhande rw’umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi hagaragaye inkongi ikomeye.

Abaturage n’inzego z’umutekano bihutiye kuzimya ariko kuko umuriro wari ufite imbaraga icyo gikorwa cyatwaye iminsi ibiri bituma hashya hegitari 21.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel yabwiye IGIHE ko inzego zibishinzwe zimaze guta muri yombi abantu bane ndetse ko iperereza rikomeje.

Ati “Iyo ujyayo ni ahantu ubona hameze nk’ahiherereye. Ku munsi wa mbere tujya kuzimya hari aho twagiye dusanga imitego y’abahigi, bivuga ngo nibyo bikekwa ko ari bo bayitwitse. Mu bakekwa polisi yagerageje gukorana n’inzego z’ibanze dufata bane, abandi baracyashakishwa”.

Kwibuka30

Mu gihe cy’impeshyi hakunze kugaragara ibikorwa by’abantu batwika amashyamba yaba aya Leta n’ay’abaturage. Bigira ingaruka mbi ku bidukikije kuko byangiza ubwuka abantu bahumeka, bikanatiza isuri umurindi iyo imvura iguye kuko ibyatsi bifata amazi biba byarahindutse umuyonga.

Gitifu Ndamyimana agaya abatwitse Pariki ya Nyungwe agasaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi bigayitse.

Ati “Dusaba abaturage ko bajya baduha amakuru hakiri kare tugakumira icyaha kitaraba”.

Ingingo ya 416 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Comments are closed.