Rusizi: Abihaye gukubita umukecuru ugendera ku gataro batawe muri yombi

5,560

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nzahaha bwamaze gushyikiriza inzego z’umutekano abantu babiri bihaye gukubita umukecuru bashinjaga uburozi no kugendera ku rutaro.

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri nibwo inkuru zavuzwe cyane mu Karere ka Rusizi, inkuru zavugaga ko hari abantu babiri bihaye guhondagura umukecuru bashinjaga ko ari umurozi kandi agendera ku rutaro mu masaha y’ijoro.

Umwe mu baturage yabwiye umunyamakuru wa igihe.com ko uwo mukecuru atari ubwa mbere afashwe ashinjwa amarozi kuko no kuri noheri y’umwaka ushize nabwo yafashwe akiyemerera ko ari umurozi, ndetse icyo gihe yari afite na bimwe mu bikoresho yifashisha mu kuroga harimo n’urutaro ndetse n’isafuriya yari irimo amazi ariko amazi bayasuka akanga kumeneka. Umwe mu baturage yagize ati:

Hari abaturage benshi, barimo n’abamushinja ko ajya abashika, akabakoresha mu ijoro. Ngo baba baraye bamukurira imyumbati, ariko amafaranga aba yabemereye ntayabahe. Abakoresha mu ijoro gusa. Mu mwaka ushize, ubwo yazanwaga ku kagari, yari afite amazi asa n’icyatsi kibisi, inyama n’amaraso.

Hari andi makuru avuga ko ubwo uyu mukecuru yajyanwaga ku biro by’akagari yiyemereye ubwe ko ari umurozi kandi ko agiye kwerekana abandi barozi bakorana.

Uyu mukecuru yemeye ko hari abandi bantu bane bakorana, ndetse hari abaturage bavuga ko bamusanganye imyenda y’abantu bapfuye ku buryo benewabo bagiye bamenya imwe mu myenda y’abo bantu.

Nyuma rero yo kumugeza ku biro by’Umurenge yakubiswe, ubuyobozi bw’umurenge bahise bata muri yombi abantu babiri bihaye kumukubita bamuziza kuba ari umurozi.

Bwana RWANGO JEAN DE DEU, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha, yavuze ko uwo mukecuru yajyanywe kwa muganga kuko yari yakubiswe cyane, ariko n’abo bamukubise ubu bakaba bari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ngo bakorerwe dosiye maze ishyikirizwe urukiko.

Uyu muyobozi kandi yagiriye abaturage inama yo kugana ubuyobozi mu gihe hari ibyo batumvikaho, bakirinda kwihanira.

Comments are closed.