Rusizi: Bafungiwe kugumura abandi bashaka kubasubiza mu buzunguzayi

680

Uwizeyimana Noella w’imyaka 22, Habinshuti Oscar w’imyaka 24 na Hagenimana Leonce w’imyaka 27, batawe muri yombi bafatiwe mu buzunguzayi kandi barubakiwe isoko bahawemo ibibanza.

Abo basore n’inkumi bafatanywe imyenda, inkweto n’amasogisi bya caguwa babizerereza mu mihanda yo mu Mujyi wa Rusizi rwagati, mu gihe bahawe isoko muri Gare ya Rusizi.  

Bivugwa ko bashakaga kugumura abandi, bababwira ko kuguma hamwe bituma batabona amafaranga menshi, baza bagakomeza kuzunguza ibyo muri gare bakabireka.

Ngendahimana Jean Claude wahisemo kuguma ku gitara yahawe muri gare ya Rusizi, yagize ati: “Twabaga mu buzunguzayi mbere kuko tutari dufite aho dukorera. Ubuyobozi busanga gukomeza kutwirukaho bitazashoboka budushakira iri soko, aho abagenzi bategera imodoka ngo tubone abakiliya, ntacyo butadukoreye rwose.

Ariko bamwe barimo na bariya, bashaka kwigomeka ku buyobozi ngo barashaka gukomeza ubuzunguzayi kandi twaremereye ubuyobozi ko ubwo buduhaye isoko, iyo micururize y’akajagari tuyihagaritse.”

Nyiramaliza Enatha na we ucururiza imyenda muri iyi gare, yavuze ko mugenzi we yagiye yamubujije. Ati: “Yarambwiye ngo iyo umuntu  azunguza ni ho abona amafaranga menshi kuko hari n’abamugurira batabiramutse kubera ko abegereje imyenda, ko kuguma hano agategereza abaza bituma adacyura menshi ndamubuza aranga. Nagiye kumva numva ngo bamutaye muri yombi n’imyenda bayifashe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux, avuga ko abatawe muri yombi ari abigometse bagahitamo gukomeza guteza akajagari mu Mujyi, kandi ko bitakwihanganirwa, abazabigerageza bose bazafatwa bagahanwa.

Ati: “Twabonye ari urubyiruko ruvuga ko rushaka iterambere, nta kandi kazi rufite twanga. Nk’ubuyobozi gukomeza kwirukankana na rwo mu mihanda hirya no hino, turuha isoko muri gare ry’ubuntu, rudasora kugira ngo duce imicururize y’akajagari n’ingaruka zayo.

Ariko birababaje kuba hari abakibirengaho bakajya  gukomeza ako kajagari mu mihanda. Twarabafashe n’ibyo bacuruzaga, n’abandi bazabigerageza bazafatwa kuko twarabyanze kandi barabyemeye twabyumvikanyeho.”

Yasabye urubyiruko rucuruza imyenda, inkweto, amasogisi n’ibindi rwahawe aho rukorera kureka kugaruka mu mikorere y’akajagari mu mujyi rwiyemereye ko rwanze ubwo rwahawe aho rukorera heza.

Yarusabye kwirinda kugumura  abandi bashaka kubasubiza mu mihanda bababeshya ko babona menshi, ko uretse kubangamira abacuruza banasora banica amabwiriza bahawe.

Comments are closed.