Rusizi: Gitifu yatawe muri yombi kubera kunyereza Amabati yagenewe abatishoboye
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka RUSIZI yatangaje ko yataye muri yombi gitifu w’akagari kubera gukekwaho icyaha cyo kunyuruza amabati yari agenewe abatishoboye.
Binyujijwe ku rukuta rwayo rwa twitter, polisi y’igihugu yatangaje ko yataye muri yombi umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gakoni mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi. Ubwo butumwa buvuga ko uwo mu Gitifu witwa HATEGIKIMANA WILSON ufite imyaka 30 y’amavuko akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amabati yari agenewe abatishoboye bo muri ako kagali.
Ingingo ya 10 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese, yaba umukozi wa Leta cyangwa undi ukora umurimo wa Leta cyangwa ukora mu nzego zayo, ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.
Comments are closed.