Rusizi: Ibrahim wari waraye atawe muri yombi azira gukubita umugore we yiyahuriye muri kasho ya polisi

381

Umugabo witwa Ibrahim wari waraye atawe muri yombi na polisi azira guteza imvururu no gukubita umugore bashakanye, yiyahuriye muri kasho ya polisi akoresheje umugozi w’ipataro yari yambaye.

Mu Karere ka Rusizi haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Ibrahim Iremaharinde, bikavugwa ko uyu mugabo yaba yiyahuriye muri kasho ya kasho ya polisi aho yari yaraye agejejwe nyuma yo guhuruzwa n’abaturanyi ko ari guteza imvururu mu baturage ndetse akanakubita umugore we.

Aya makuru y’urupfu rwa Bwana Ibrahim yemejwe n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba SP Karekezi Twizere Bonaventure, uyu akavuga ko yiyahuye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishira kuwa kane taliki ya 21 ukwezi kwa cumi na kumwe uno mwaka, yagize ati:”Nibyo, umufungwa witwa Iremaharinde Ibrahim w’imyaka 29 wari wafashwe mu ijoro ryakeye azira guteza umutekano muke no gukubita uwo bashakanye, yitabye Imana nyuma yo kwimanika muri kasho ya polisi ya Kamembe akoresheje umushumi yarahambirije ipantalo yari yambaye”.

SP Karekezi yakomeje yihanganisha umuryango wagize ibyago avuga ko iperereza rikomeje, yagize ati:“Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera, iperereza ryimbitse ryatangiye kugira ngo hamenyekane impamvu n’imiterere y’ibyabaye,amakuru arambuye azatangazwa iperereza nirirangira”.

Comments are closed.