Rusizi: Imodoka y’Inkongomani yakoze impanuka ihitana 2, abandi 4 barakomereka 

772

Taxi-Minibus y’Abanyekongo, ifite pulake CGO 6628 BC01, yavaga Bugarama yerekeza Kamembe, saa munani n’iminota 50 z’igicamunsi zo ku wa kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024, yageze ahitwa ku Giti mu Mudugudu wa Gatovu, Akagari ka Rebero, Umurenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi igonga ipoto y’amashanyarazi, irabirinduka, ihitana abantu 2 mu bari bayirimo, 4 barakomereka, barimo 2 bakomeretse bikabije.

Uwahaye amakuru Imvaho Nshya, yavuze ko iyo modoka yari ifite umuvuduko ukabije, itwaye abantu benshi batahise bamenya umubare nyawo wabo, n’ibintu byuzuyemo inyuma no hejuru yayo, ubwo yazamukaga muri ibyo bice by’Umurenge wa Nzahaha, inyuma haturutse  taxi-Voiture na yo yari ku muvuduko ukabije, ishaka kuyicaho, imbere haturuka Coaster yerekezaga mu Bugarama, ziba nk’izihahuriye ari 3.

 Ati: “Taxi-Voiture yabaye nk’ikoza ikizuru kuri taxi-minibus igice cy’inyuma, taxi-minibus mu kuyikanga  iragenda ikubita ipoto y’amashanyarazi yari iri aho, irabirinduka, abari bayirimo bakubitana imitwe, 2 bahita bahasiga ubuzima, 4 barakomereka.”

Avuga ko abaturage bari bari kuri santere y’ubucuruzi iri hafi aho bahise batabara abapfuye n’abakomeretse bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mushaka, abapfuye bakomezanywa ku bitaro bya Gihundwe, abakomeretse 2 na bo bajyanwa I Gihundwe, abandi 2 bajyanwa ku bitaro bya Mibilizi, aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Avuga ko imodoka yahise ijyanwa na Polisi, byarimo bijyanwa ku biro by’Umurenge wa Nzahaha.

Umuvugizi wa Polisi y’I gihugu, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yahamirije Imvaho Nshya ayo makuru, ko impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije izo modoka zombi zakurikiranaga zari zifite, zisiganwa no kugera ku mupaka amasaha atararenga, iy’imbere ikamera nk’iyikanze iy’inyuma, ari bwo yakoraga iyo mpanuka.

Yavuze ko iyo taxi-minibus  yari itwaye abagenzi 16, hapfa 2, hakomereka cyane 4, abandi bakomereka byoroheje ku buryo bo bavuwe bagataha, ariko muri abo 4 bakomeretse bikomeye, barimo n’umushoferi wayo, 2 bari kuvurirwa ku bitaro bya Gihundwe, abandi 2 bari i Mibilizi, imirambo y’abapfuye yo n’ubu ikaba ikiri mu bitaro bya Gihundwe kuko bene yo bataraza kuyitwara.

SP Kayigi yihanganishije imiryango yabuze abayo.

Yasabye buri wese utwarira ikinyabiziga ku butaka bw’u Rwanda kujya yubahiriza amategeko yo kuringaniza umuvuduko, kuko ikiba cyifuzwa ari ukugera aho agiye amahoro.

Ati: “Icyagaragaye ni uko yavudukaga bikabije. Duhora dukangurira abatwaye ibinyabiziga kugenda ku muvuduko uringaniye, udateza ibibazo, ariko ikibabaje hari abagikorera ijisho, cyane cyane nk’izo modoka ziba zihuta cyane zitanguranwa n’amasaha yo kwambuka umupaka, ariko icyo bakwiye kumenya ni uko ubuzima ari bwo bwa mbere.”

Yakomeje agira ati: “Tuvuga ko umuntu wese uri mu mihanda yo mu Rwanda, gahunda ari nta yindi ari Gerayo amahoro. Ukoze urugendo akarusoza amahoro.

Yaba Umunyarwanda, yaba umunyamahanga akamenya ko amategeko y’umuhanda amureba, akagira uruhare mu mutekano kuko ni yo mahitamo yacu nk’Abanyarwanda.’’

Comments are closed.