Rusizi: Polisi yaraye icakiye uwitwa Kwizera ushinjwa gukwirakwiza inoti z’impimbano

5,163

Kwizera Eugene w’imyaka 25 niwe wafashwe kuri iki cyumweru tariki ya 5 Nzeri, afatanwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 by’amahimbano. Yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Muganza, Akagari ka Mashyesha, Umudugudu wa Idaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Kwizera yafashwe biturutse ku bufatanye n’abaturage.

Yagize ati “Umuturage w’umucuruzi w’inzoga niwe wahaye amakuru Polisi ko Kwizera yaje aho acururiza inzoga kuri depo amwaka inzoga zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 97. Uwo mucuruzi ubwo yabaraga ayo mafaranga  yasanzemo inoti 4 z’ibihumbi bitanu z’impimbano, yahise ahamagara Polisi, abapolisi bahise bahagera bafata Kwizera akiri aho.”

Kwizera amaze gufatwa yavuze ko hari abari bamutumye kugura inzoga atazi ko mu mafaranga bamuhaye harimo amiganano. Yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama kugira ngo hatangire iperereza.

CIP Karekezi yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru hakiri kare nyuma yo kugirira amacyenga amafaranga yari amaze kwishyurwa. Yakanguriye n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kandi bagashishoza ku mafaranga bahawe. Yanaboneho gukangurira abakora ibyaha birimo guhimba amafaranga ko babireka bagashaka imirimo yemewe n’amategeko ko uzajya abifatirwa mu byaha azajya ashyikirizwa ubutabera.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Comments are closed.