Rusizi: RIB yataye muri yombi abasore 2 biyemerera kwica umumotari bagamije kwiba moto ye.

496
Kwibuka30

Hakizimana Jackson w’imyaka 19 ukora akazi ko kwahirira inka mu rugo ruri ahitwa ku Ngoro, mu Mudugudu wa Mibilizi, Akagari ka Karemereye, Umurenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi akekwaho kwica umumotari wari umutwaye, witwa Dushimimana Eric w’imyaka 22 wabaga iwabo mu Mudugudu umwe wa Kagikongoro n’uyu ukekwaho kumwica.

Uyu musore ukomoka mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, afunganywe na mugenzi we w’imyaka 21 witwa Irakoze Elisa ukekwaho ko bafatanyije kumwica, na we baturanye. Ibyo akekwaho yahise abyemera ubwo yari afashwe, anafatanywe ibimenyetso simusiga,

Amakuru dukesha Imvaho Nshya yahawe na bamwe mu babibonye, avuga ko mu ma saa mbiri z’ijoro zo kuri uyu wa 2 tariki 30 Mutarama, yasabye nyirabuja amafaranga 3000, ngo ajye i Kamembe.

Nyirabuja bari kumwe aho acururiza, hafi y’aho batuye, ngo yamubajije icyo agiye gukora  i Kamembe muri iryo joro, undi ngo amubwira amwuka inabi ko ayamuha gusa. Nyirabuja ngo usanzwe amuziho amahane, anamutwara gahoro ngo atazabura undi mushumba kuko ngo bakunze kubura, arayamuha.

Nyirabuja na we wabajijwe mu rwego rw’iperereza, ngo yavuze ko  akimara kuyamuhera aho acururiza butike ku Ngoro, imbere y’abamotari, yabonye uwo musore atega uriya mumotari Dushimimana Eric, baragenda, aza gutungurwa no kubona uwo mushumba we agarukana igihunga cyinshi mu ma saa yine z’ijoro anahita ajya kuryama aho asanzwe arara, nta kindi avuze.

Anatungurwa no kubona mu kanya gato ubuyobozi bw’Akagari ka Kabagina, abaturage n’inzego z’umutekano bamugezeho, bamubaza iby’uwo musore wari ukimara kwinjira mu nzu, anaryamye.

Kwibuka30

Uwitwa Uwimana Jean Marie, na we w’umumotari yavuze ko yahamagawe n’umumotari mugenzi we ko anyuze ahitwa mu mburamazi, hirya gato y’umuhanda Nyakarenzo-Mibilizi, agasanga umurambo wa nyakwigendera mu gashyamba k’iruhande rw’icyayi aho bari bamaze kumwicira na moto irambitse hafi aho ku muhanda.

Avuga ko bikekwa ko umumotari yatwaye uwo musore, undi yamutegeye aho mu mburamazi, bahageze, utwawe agahita akubita umumotari icyuma mu ijosi, na mugenzi we akamufasha bakamuteragura ibyuma mu mutwe, bakamwica.

Ati: “Nahise nza mpasanga abaturage bandi batabaye, dusanga umurambo wa nyakwigendera mu gashyamba iruhande rw’icyayi, moto iri ahagana haruguru kuko bagerageje kuyisunika bakimwica, bakikanga umuturage utuye hafi aho wumvise nyakwigendera avuza induru, na we akayivuza, abayisunikaga bakayita. Tunahamagara Gitufu w’Akagari, uw’Umurenge n’abandi bayobozi baraza n’Inzego z’umutekano zirahagera iperereza riratangira.

Umwe muri aba bayobozi batabaye, yavuze ko bakimara kuhagera mu ma saa tatu n’igice z’ijoro, bagasanga yishwe, hatangiye iperereza ry’ibanze rihereye kuri nyirabuja n’umusore wakekwaga kumuha ayo mafaranga, bajya kumureba  iwe, ababwira uko yamuhaye amafaranga akabona ateze uwo mumotari waje kwicwa  ngo bagiye i Kamembe, anababwira ariko ko yahise agaruka  akaba aryamye.

Ati: “Twinjiye mu nzu yari aryamyemo, dusanga ari gukinisha telefoni, turebye dusanga ni iya nyakwigendera, tunamusangana indangamuntu n’ibyangombwa bya moto, byose bya nyakwigendera, dusanga anafite amaraso ku munwa no ku kuboko, n’imyenda yari yambaye iriho amaraso ari yo anaryamanye, muri supaneti, yanabyimbye mu maso n’umunwa wakomeretse, bigaragara ko uwo bishe yari yagerageje kubarwanya, akabura gitabara.”

Yakomeje ati:“Yahise atwemerera ataruhanyije ko ari we wishe nyakwigendera afatanyije na  mugenzi we Irakoze Elisa.”

Tugiye kumureba dusanga na we ari iwabo aryamye, yemera ko bafatanyije kwica uwo musore bashaka kumwambura moto, kuyitwara ntibyabahira kuko bahise bikanga induru y’umuturage hafi aho, barayita bariruka basubira aho baba kuryama, bumva ntawe uri bubatahure.”

Aba basore bombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.