Rusizi: Umurambo w’umuntu utaramenyekana imyirondoro wabonywe mu Kivu

772

Mu ma saa tatu z’igitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 29 Nzeri 2024, mu kiyaga cya Kivu, ku gice cy’Umudugudu wa Gahwazi, Akagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi habonetse umurambo w’umugabo wo mu kigero cy’imyaka 30, umutwe warashwanyaguritse bigaragara ko ashobora kuba amazemo iminsi itari munsi ya 3, bikekwa ko yiyahuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Ingabire Joyeux, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko impamvu bakeka ko yiyahuye ari uko aho umurambo wabonetse, ku nkombe iruhande rwaho  mu gihuru gihari bahasanze inkweto yari yambaye, banasanga nta gikomere kindi afite,anambaye imyenda uko yari ayambaye mbere,  nta cyerekana ko yaba yishwe.

Ati: “Nta myirondoro ye twabonye, nta n’icyangombwa na kimwe yari afite. Umurambo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe, bikazatanga itangazo bimurangisha, hagira abumva ko babuze umuntu wabo,baba bakeka  ko yaba yarapfuye bakaba baza kureba ko ari uwo.”

Yavuze ko ibyo bigira igihe birangirira,haba hatagize uboneka muri iyo minsi ngo avuge ko uwo muntu ari uwe ibitaro bikaba byemererwa kumushyingura.

Yasabye abaturage kwirinda kwiyambura ubuzima ku kibazo icyo ari cyo cyose bagize, ko baba bakwiye kugana ubuyobozi kigakemuka.

Ikindi ni uko nk’iyo abantu babuze umuntu bakabona iminsi 2 cyangwa 3 irashize bataramuca iryera, bakwiye kubivuga kugira ngo ashakishwe hakiri kare, kuko nk’uwo igihe hagira uvuga ko yabuze umuntu hashize iyo minsi yose, bagasanga ari uriya, cyaba ari ikibazo gikomeye cyane cy’imyumvire ku muryango we.

Comments are closed.