Rusizi: Umusore w’imyaka 22 yahambiranyije igitenge cya nyina agikoramo umugozi yiyahuje


Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko bivugwa ko yiyahuye akoresheje umugozi yabanze mu gitenge cya mama we.
Bwana Kwizera Francois uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko bamusanze yapfiriye mu cyumba asanzwe araramo, bikavugwa ko yiyahuye akoresheje umugozi yakoze mu gitenge cya nyima umubyara.
Bivugwa ko amakuru y’urupfu rw’uyu musore yamenyekanye bwa mbere atanzwe na se wabo nyakwigendera, umwe mu baturanyi be yabwiye umunyamakuru wacu ati:”Nibyo koko, birakekwa ko Faranswa yiyahuye, ise wabo na nyina umubyara nibo babanje kubibona bwa mbere, nibwo bahise batabaza abaturanyi”
Uyu mugabo akomeza avuga ko mu bisanzwe Francois yari asanzwe afite uturaka yakoranaga na se wabo, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere rero nk’ibisanzwe, ise wabo yategereje ko umuhungu wabo amugerahi ngo bagende araheba, agerageza terefone ye yumva idacamo, yigira inama yo kunyarukira iwabo asanga ni nyina uhari amubaza aho umusore ari undi amubwira ko ashobora kuba aryamye kuko atari yamuca iryera kuva mu gitondo.
Ngo bombi bagerageje guhamagara terefone ye ariko irabananira, bigira inama yo gukomanga mu cyumba cye babura ukingura, ise wabo yahise yica urugi akoresheje ishoka, rukingutse batungurwa no kubona umusore wabo yimanitse ku mugozi yabanze mu gitenge cya nyina areremba ku gisenge cyo ku mabati yapfuye, babanza guhamagara ise witwa Nkurunziza Theoneste araza aca uwo mugozi, babona gutabaza abandi baturanyi.
Ababyeyi be bavuga ko bayobewe icyatumye uwo musore yiyahura, cyane ko mu rugo rwabo hatarangwamo amakimbirane ayo ariyo yose.
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Nzayishima Joas avuga ko babimenye ndetse ko umurambo wa nyakwigedera wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe.
Comments are closed.