Rusizi: Umuyobozi w’Abametodisite yamaganye inyigisho zo mu butayu no mu byumba

2,290
Kwibuka30

Musenyeri Kayinamura Samuel, umwepisikopi w’Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda (EMLR), akanaba Perezida w’inama y’ikirenga y’Abametodisite ku Isi, asaba abayoboke b’iri torero kwirinda inyigisho z’ubuyobe zadutse, inyinshi zitangirwa mu byumba by’amasengesho no mu butayu, aho abahanuzi b’ibinyoma babeshya abantu ngo Imana yavuze ibi kandi itabivuze, agasaba n’abapasiteri gukurikiranira hafi abo bayoboye babarinda ubwo buyobe.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, Musenyeri Kayinamura yagarutse ku gukorera Imana abantu banaharanira kwiteza imbere, asaba abakirisito b’iri torero ko ibyo bakora byose babikora bibavuye ku mutima, abasaba kwirinda ibirangaza n’urucantege mu murimo w’Imana, ariko cyane cyane kurwanya inyigisho z’ubuyobe zaduka.

Ati: “Twasabye abapasiteri gukurikirana inyigisho zitangirwa mu byumba by’amasengesho n’abajya mu butayu bakahakura inyigisho z’ubuyobe zibuza abantu gukora, zinashobora kuba intandaro y’isenyuka ry’ingo, kuko ntiwabwira uwari utunze urugo ngo namare icyumweru asenga gusa adakora, utanatekereza ikizamutunga. Hakaba n’abigisha b’ibinyoma basaba abantu ibyo bafite byose ngo nibabibaha bazajya mu ijuru, n’izindi mbi zigandisha abantu”.

Musenyeri w’Abametodisite, Kayinamura Samuel

Bamwe mu bakirisito bavuga ko inyigisho z’ibinyoma ziriho cyane kandi zica byinshi.

Bamurange Yvette ati: ”Muri ibyo byumba by’amasengesho cyangwa mu butayu hari abihererana nk’abarwayi, aho kubagira inama yo kujya kwa muganga bakababwira ko ari abaturanyi babo babaroze, bakabajyana ngo bagiye kubasengera bakire,bakanababwira ngo abaturanyi babo ni bo babaroze babateranya na bo, ugasanga urwaye arinze apfira aho, bigateza amakimbirane mu miryango. Ahubwo abigisha b’ibinyoma nk’abo bakwiye kujya banakurikiranwa kuko basenya byinshi”.

Kwibuka30

Musabirema Marc asanga hari abigisha b’ibinyoma basenya imiryango.

Ati: ”Hari nk’abihererana abagore bakababwira ko abagabo babo babaca inyuma kandi bagamije kubasenyera. Abo si abigisha cyangwa abahanuzi ahubwo ni abagome baba bakwiye kwamaganirwa kure kuko nk’abo bagiye basenya ingo nyinshi, abana bakandagara bitewe n’abantu nk’abo. Nk’abo rwose b’urucantege ni abo kwamaganirwa kure”.

Nyiranteziryayo Justine avuga ko hari n’abagandisha abantu bakabiriza mu byumba cyangwa mu butayu ngo Imana izabatunga badakoze.

Ati: ”None se wowe urumva hari uwabaho neza adakora? Barahari rwose bamaza abantu iminsi badakora ngo barasenga gusa Imana izabatunge kandi yarabahaye ingingo nzima z’imibiri ngo zizababesheho. Si byo abantu bakwiye kujya bashishoza, bagasengera mu nsengero cyangwa bagakurikiranwa cyane kuko inyigisho nk’izo z’urucantege, zinarangaza abantu zikababuza iterambere, zamaganirwe kure”.

Musenyeri Kayinamura yasabye abashumba gukomeza kuba hafi abakirisitu kugira ngo batajya mu buyobe, gukomeza gushyira imbaraga mu gukorera ku mihigo hagamijwe kwihutisha iterambere muri byose, aho yaboneyeho guhemba Paruwasi ya Kamembe, yahize izindi, iba iya mbere muri Paruwasi 19 zigize Conference ya Kinyaga.

Yasabye abakirisito kurushaho kwimakaza isuku aho bari hose, bakarwanya ubukene n’amakimbirane mu ngo, bagaharanira ubumwe bwabo, bakanakomeza kurwanya ibirangaza n’urucantege mu murimo w’Imana.

Leave A Reply

Your email address will not be published.