Rusizi: Yibwe ihene 5 nijoro 4 zirafatirwa indi barayijyana

Saa saba z’ijoro zishyira tariki ya 10 Gashyantare 2025, abajura bataramenyekana batoboye ikiraro cy’ihene z’uwitwa Twagiramungu Bernard, cyari kirimo ihene 5 atatse ku bufatanye n’irondo bazirukaho, abazitwaye babonye basumbirijwe, 4 bazita mu myumbati hafi y’igishanga imwe barayirukankana bacika irondo.
Aganira na Imvaho nshya dukesha iyi nkuru, Twagiramungu Bernard wibwe, yavuze ko bigeze mu ma saa saba z’ijoro, bumvishe ihene ihebeba, bagiye kureba ibibaye mu kiraro basanga bagitoboye ihene zose bazijyanye.
Ati:“Twatabaje irondo, rirantabara tuzirukaho dusakuza, bumvise urusaku rwacu tubasatiriye, 4 bazita mu myumbati hafi y’igishanga cya Kabingo, indi bayambukana icyo gishanga nta wamenye aho berekeje.’’
Yavuze ko atari we wenyine wibwe kuko muri iyi iminsi ubujura butobora inzu bugatwara ibirimo, n’ubwiba imyaka mu mirima cyane cyane ibitoki n’ibigori, bweze cyane, akavuga ko ababiba badafatwa, ko hakwiye gukaza ingamba zo kubafata kuko nk’iyo hene ye yatwawe yari ifite agaciro kari hejuru y’amafaranga y’u Rwanda 80 000.
Umwe mu banyerondo b’Umurenge wa Kamembe, yavuze ko iyo bataba hafi ziba zagiye zose kuko uko kuzishyira mu myumbati kwari nko gucunga ko nyirazo abyuka, n’irondo rigakora bakazishaka kugeza bazibonye, babaca mu rihumye bakazijyana.
Ati:“Kuba zafashwe byerekana ko dukora kuko iyo tuza gusinzira, gusiba cyangwa kurangara ntituzishakane umwete baba bazijyanye kuko na bo bashobora kuba baducungiraga hafi cyangwa umwe atwaye iyo shashi y’ihene bajyanye ngo nihebeba turangare tuyikurikire izindi bazicishe indi nzira.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, ashimira irondo ryabaye hafi rikagaruza amatungo y’umuturage yari yibwe, n’uwo muturage wayakurikiraniraga hafi kandi ko n’iyo hene bajyanye bagishakishwa, bafatwa bakabiryozwa.
Ati:“No kugaruka kw’izo hene 4 ni ikimenyetso ko irondo rikora neza mu gufasha inzego z’umutekano gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo. Ubu bujura tubufitiye ingamba zirimo gukomeza kongerera imbaraga irondo, ari yo mpamvu dusaba abaturage kutararanya umusanzu waryo ngo abarigize bakore bishimye.”
Yakomeje ati:’’Tukanasaba buri muturage gutanga amakuru byihuse igihe cyose aketse icyahungabanya umutekano no gushishikariza urubyiruko gukora ibiruteza imbere, rukareka ingeso nk’izo mbi, kuko mu bo dufatira mu bikorwa bibi nk’ibyo abenshi baba ari urubyiruko.”
Comments are closed.