Rusizi:Yishe ifumberi 2 muri Nyungwe atabwa muri yombi

9,457

Ku bufatanye n’abashinzwe kurinda Pariki ya Nyungwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Gicurasi Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Riberakurora Samson ufite imyaka 30. Yafatanwe inyamanswa ebyiri zo mu bwoko bw’ifumberi, yari amaze kuzica we na mugenzi we ariko we akaba yarashoboye gucika akaba akirimo gushakishwa.

Rusizi:Umugabo yatawe muri yombi azira...
yari amaze kwica ifumberi ebyiri

Bafatiwe mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kitabi mu kagari ka Kagano mu mudugudu wa Kintobo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko kugira ngo bariya bahigi bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abanshinzwe kurinda Pariki ya Nyungwe.

Yagize ati Hari kumanywa nka saa saba abashinzwe kurinda Pariki babwira abapolisi ko hari abantu barimo guhiga inyamanswa muri Pariki, abapolisi bahise bajyayo basanga Riberakurora na mugenzi we bamaze kwica inyamanswa ebyiri, cyakora umwe yahise acika.”

Abafashwe bari bafite imitego bakoresha batega ndetse bari bafite imihoro. CIP Twajamahoro yaboneyeho kongera gukangurira abaturage ko nta muntu wemerewe guhiga muri Pariki z’igihugu cyangwa ngo hagire uwica inyamanswa mu mashyamba aho ari hose kuko bihanirwa n’amategeko.

Ati “Abaturage duhora tubakangurira ko inyamanswa aho ziri hose muri za pariki no mu mashyamba ari umutungo w’igihugu nta muntu wemerewe kuzihiga. Uzajya abifatirwamo azajya ashyikirizwa ubutabera abihanirwe.”

Uwafashwe yavuze ko iyo bamaraga kwica izo nyamanswa inyama zazo bajyaga kuzicuruza mu baturage. Ibintu CIP Twajamahoro akangurira abaturage ko atari byiza kuko ziriya nyama zishobora kubatera uburwayi kuko ziriya nyamanswa inyama zazo ntago ziba zipimwe zishobora kubatera uburwayi butandukanye.

Riberakurora yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kitabi kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ingingo ya 58 ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Inkuru y’umuryango

Leave A Reply

Your email address will not be published.