Russia: Hageragejwe igisasu “Karahabutaka” kivuduka kurusha ijwi

197
kwibuka31

Uburusiya buvuga ko bwagerageje igisasu cya kirimbuzi cyo mu bwoko bwa Burevestnik gikoresha ingufu za nikeliyeri, gifite umuvuduko uruta uw’ijwi nk’uko byatangajwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu.

Mu kiganiro cyanyuze kuri Televisiyo, General Valery Gerasimov yabwiye perezida Putin ati: “Twakoze igerageza ry’ikirere ryamaze amasaha menshi ku gisasu cya misile gikoresha ingufu za nikeliyeri, cyagenze intera ingana n’ibilometero ibihumbi 14,000 kandi si cyo gipimo ntarengwa.”

Iki gisasu cyatangajwe bwa mbere mu mwaka wa 2018 gifite ubushobozi bwo kugera ahantu aho ari ho hose ku isi ndetse kikagira n’uburyo bwo kwihisha mu buryo budasanzwe ubwirinzi bwo mu kirere bushobora kugihungabanya.

Abasesenguzi b’Abanyaburayi ndetse na Amerika bashidikanya ku gaciro k’iyi misile mu bya gisirikare ndetse no kubyatangajwe n’Uburusiya ko yageragejwe kandi igeragezwa rikaba ryagenze neza.

Perezida Putin yavuze ko “Igeragezwa rya nyuma” ry’icyo gisasu ryabaye mu mwaka wa 2023

Ikigo gishinzwe kugenzura intwaro cyatangaje ko byibuze mu nshuro 13 zizwi iki gisasu kimaze kugeragezwa kuva mu mwaka wa 2016 amageragezwa abiri ari yo yagenze neza ku kigero cya 50%.

Jenerali Gerasimov yavuze ko iyo misile yamaze amasaha 15 mu kirere mu igeragezwa ryabaye ku wa 21 Ukwakira.

Yongeyeho ko iryo igerageza ryagaragaje uburyo iyo misile ishobora kugenda neza mu buryo bw’impagarike ndetse n’ubutambike, byose bikaba byari bihuye neza n’ibyateganyijwe, nk’uko ikinyamakuru Tass cyo mu Burusiya cyabitangaje.

General Gerasimov yagize ati: “Iki gisasu cyerekanye ubushobozi buhambaye bwo kunyura hejuru y’ubwirinzi bwa misile ndetse n’ubwa gisirikare bwo mu kirere.”

Iki gisasu cyakomeje guterwaho impaka zikomeye mu nzego za gisirikare ndetse n’izishinzwe umutekano kuva cyatangazwa bwa mbere muri 2018.

Raporo yo muri 2021 y’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubutasi bw’igisirikare bwo mu kirere (US Air Force’s National Air and Space Intelligence Center) yagagaraje ko: “Iyi misile yahita ishyira Uburusiya nk’igihugu gifite intwaro idasanzwe ishobora kugera aho ari ho hose ku mubumbe w’isi”.

Ariko nk’uko byagaragajwe n’ikigo mpuzamahanga cy’ubugenzuzi bwa gisirikare (International Institute of Strategic Studies – IISS) cyavuze ko u Burusiya bugifite imbogamizi zikomeye mu gutuma icyo gisasu gikora neza.

Abasesenguzi ba (IISS) bagaragaje ko: “Kwinjizwa kwayo mu bubiko bw’intwaro z’u Burusiya bishobora guterwa ahanini no kuba harakemuwe ikibazo gikomeye bahuye nacyo cy’imikorere ya moteri ikoresha imbaraga za nikeleyeri y’icyo gisasu.

Bakomeza bavuga ko “habayeho amageragezwa y’indege menshi ataragenze neza ndetse n’impanuka zavuyemo kubura ubuzima kw’abantu.

Ikinyamakuru cya gisirikare cy’Uburusiya cyifashishije inyandiko ya IISS cyavuze ko icyo gisasu gifite ubushobozi bwo kugenda mu ntera hagati y’ibilometero ibihumbi 10,000 n’ibihumbi 20,000,”kikaba gishobora kuba aho ari ho hose mu Burusiya ndetse kikagera aho ari ho hose ku mugabane.

Icyo kinyamakuru kandi kivuga ko iyo misile ishobora kuguruka iri hafi y’ubutaka, hagati ya metero 50 na 100, bigatuma bigorana cyane ko yahagarikwa n’ubwirinzi bwo mu kirere.

Iyo misile, NATO iyita (Skyfall), bikekwa ko ikoreshwa n’imashini itanga ingufu za nikeliyeri, iba igomba guterwa nyuma y’uko moteri zikoresha imbaraga zikomeye ziyirasa mu kirere.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ibiro ntaramakuru Reuters umwaka ushize wa 2024 bwerekanye ko ikigo giherereye mu birometero 475 mu majyaruguru y’umugi wa Moscow ko ari ho bishoboka ko iyo misile irasirwa.

Hifashishijwe amashusho yafashwe n’icyogajuru mu kwezi kwa Kanama 2024, umusesenguzi witwa Decker Eveleth yabwiye Reuters ko yabonye ibibuga bitandatu bigenewe kurasirwaho izo misile biri kubakwa muri ako gace.

Comments are closed.