Russia: Igitutu cya rubanda cyatumye ishuri rikuraho za camera mu bwiherero bw’abakobwa

4,107

Ishuri riherereye mu Mujyi wa Bolshoy Kamen ryo mu Burusiya, ryanenzwe bikomeye n’abanyeshuri ndetse n’ababyeyi, nyuma yo gushyira za camera zicunga umutekano mu bwiherero bw’abakobwa.

Inkuru dukesha urubuga Odditycentral.com, ivuga ko abantu benshi bafata ubwiherero (toilets) nk’ahantu honyine umuntu ashobora kuba ari akaba ari mu ibanga rye, ntawe umuvogera, ariko ibyo ngo si ko bimeze ku bakobwa biga mu ishuri rya Bolshoy Kamen.

Kuri bo uwo mwanya wo kuba umuntu yiherereye wenyine, mu ibanga mu bwiherero ntugishoboka, kuko hari za cameras eshatu zashyizwe mu bwiherero bwabo zohereza amashusho ku bashinzwe kurinda umutekano mu kigo.

Ubuyobozi bw’Ikigo ngo bwatangaje ko izo cameras zidafata amashusho y’imbere mu bwiherero, ariko kuba umuntu ari mu bwiherero azi ko hari umuntu urimo kumugenzura, mu gihe yagombye kuba ari mu ibanga wenyine, ni byo byabangamiye cyane abanyeshuri ndetse n’ababyeyi.

Ikindi cyateje impagarara muri icyo kigo cy’ishuri, ni uko icyemezo cyo gushyira za camera/CCTV mu bwiherero ngo cyaje kireba ubw’abakobwa gusa, naho mu bw’abahungu ntizashyirwamo.

Ubuyobozi bw’icyo kigo cy’ishuri bwatangaje ko izo camera zashyizwe mu bwiherero, hagamijwe kugenzura ko abanyeshuri batarwana, batanywa itabi cyangwa se bagakora ibindi bikorwa bitemewe mu kigo. bityo ko bitagamije kuvogera umwanya wo kwiherera kw’abo banyeshuri b’abakobwa.

Ababyeyi ba bamwe mu bakobwa biga kuri icyo kigo bagaragagaje uburakari batewe n’icyo cyemezo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bavuga niba ari no kurinda ko abanyeshuri bica amabwiriza y’ikigo, n’ubundi bashobora kuyica bagapfuka izo cameras zashyizwe mu bwiherero bwabo.

Kubera igitutu cy’ubwo butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, ubu ngo ishuri ryabaye rikuyeho izo camera mu buryo bw’agateganyo. Bikaba biteganyijwe no inama nkuru y’iryo shuri igomba guterana vuba ikemeza niba zizasubizwamo cyangwa se zikavanwaho burundu.

Comments are closed.