Rutsiro: Abagabo 3 barimo n’umunyerondo bafungiye gutobora butiki bakayisahura

312
kwibuka31

Kuri sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu Karere ka Rutsiro hafungiye abagabo 3 barimo umunyerondo witwa Ndungutse w’imyaka 35, bakurikiranyweho gutobora butiki y’umucuruzi Habyarimana Gilbert ukorera kuri santere y’ubucuruzi yo kwa Shuni iri mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Kabujenje, Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro.

Umwe mu bacururiza muri iyi santere y’ubucuruzi yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko, mu rwego rw’imicungire myiza y’ibicuruzwa byabo, bashyizeho irondo ry’umwuga rirara muri iyi santere y’ubucuruzi ribicunze.

N’ubwo irondo ryari iry’umwuga rinarimo inyangamugayo ariko uriya Ndungutse yavugwagaho ingeso y’ubujura, gihamya itaraboneka, bamwe bakavuga ko abeshyerwa, bamurekeramo.

Ati:“Umunsi we wa 40 wageze ubwo yari akuriye iri rondo ry’umwuga, yumvikana n’abajura basanzwe bakorana, bigeze saa sita n’igice z’ijoro abwira bagenzi be ngo bajye kurya arabasigariraho, bagiye ahamagara abo bajura bafatanya gutobora iyo butiki yari ashinzwe kurinda, bayikuramo ibicuruzwa byinshi birimo umuceri na kawunga.’’

Yongeyeho ati: “Bagenzi be baje bakomezanya irondo ibyibwe byamaze kugenda, arabajijisha bakorera mu kindi gice kitari icyari cyibwemo. Mugitondo nyiri butike aje arebye asanga bayitoboye bayisahuye, atanga amakuru abanyerondo barahamagazwa, basubiramo uko ijoro ryagenze, bakeka uwo wari umuyobozi wabo Ndungutse, atazuyaje arabyemera anavuga abo bafatanyije.”

Undi mucuruzi wo muri iyi santere y’ubucuruzi wavuganye na Imvaho Nshya yagize ati: “Birababaje cyane kubona umuntu nk’uriya bagenzi be bari bizeye bakamugira umuyobozi wabo ari we uhindukira akabatenguha, agakorana n’abajura kandi yagombye  kuba bandebereho.

Byaduhaye isomo ryo gufata izindi ngamba ku bicuruzwa byacu, ntitwizere ngo irondo rirahari, tugashyiraho uburyo bwo kurigenzura kuko turangaye gato twazabura byinshi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Icyizihiza Alda yabwiye Imvaho Nshya ko hafashwe abagabo 3, uwo munyerondo Ndungutse, Ntahontuye Saidi w’imyaka 43 na nkundimana Jean d’Amour w’imyaka 20, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kivumu.

Ati: “Bagifatwa uwo munyerondo yahise yemera ko yafatanyije n’abajura bari bagambanye, bacukura  iyo butiki mu gicuku yohereje bagenzi be kurya ngo arasigara abacungiye.”

Yakomeje agira ati: “Mu nama twahise dukoresha abacuruzi b’iyi santere y’ubucuruzi, twabasabye kugira bamwe muri bo bajya bagenzura imikorere y’abanyerondo bashyizeho, ntibagende ngo baryame umugondorajosi, bibwire ko abanyerondo bose bashyizeho ari inyangamugayo.

Yavuze ko iyi ngeso itari iherutse muri uwo Murenge kubera ko, uretse uyu wabaciye mu rihumye nubwo yari asanzwe anuganugwaho ubujura, atarafatwa, ubusanzwe  iri rondo ry’umwuga rikorera kuri iyi santere y’ubucuruzi n’amarondo y’abaturage, yose yakoraga neza.

Yasabye abanyerondo kuba inyangamugayo, anasaba cyane cyane urubyiruko kudashakira ubukire mu by’abandi, icyiza ari ukwiteza imbere bishingiye ku gukoresha imbaraga n’ubwenge mu byiza, kuko nk’umusore w’imyaka 20 kwishora mu bujura bishobora kumukururira gufungwa igihe kirekire ubusore bwe bukamupfira ubusa bwagombye kumubera isoko y’ubukire.

Yavuze ko n’ubuyobozi bwafashe ingamba zikomeye zo guhashya ubu bujura, ku bufatanye n’aba bacuruzi n’inzego z’umutekano, hakaba hanakomeje gushakishwa ibyibwe kuko byo n’ubu bitaraboneka.

Comments are closed.