Rutsiro: Babiri baraye barohamye mu Kivu bahasiga ubuzima

4,491

Impanuka y’ubwato yabereye mu Karere ka Rutsiro yaguyemo abaturage babiri mu gihe abandi batatu baburirwa irengero, naho abarokotse bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga.

Iyo mpanuka yabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Remera, Umudugudu wa Bigabiro ubwo ubwato bwarimo abaturage 33, barimo abagabo 13 n’abagore 20, bwahuraga n’umuhengeri.

Havugimana Etienne, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere, yemeje aya makuru, avuga ko hari abaturage batatu baburiwe irengero.

Ati Impanuka yabaye mu masaha ya Saa munani ubwo ubwato bwari butwaye abantu 33 bagana Ku kirwa cya Bugarura bwahuraga n’umuyaga mwinshi. Iyi mpanuka [birakekwa ko] yatewe n’umuyaga mwinshi wari mu Kiyaga cya Kivu, ndetse abari baburimo nta ‘Life Jacket’ bari bambaye kandi n’ubwato barimo ntabwo ari ubwagenewe gutwara abantu.”

Abaturage baburiwe irengera barimo gushakishwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano, abagize ibindi bibazo bakaba bari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Boneza, abarembye cyane bakaba bajyanywe Ku bitaro bya Murunda.

Muri aka kagari kabereyemo iyi mpanuka y’ubwato, haherukaga kubera indi mpanuka muri Kanama 2021, aho yahitanye abagore babiri.

Comments are closed.