Rutsiro: Gukina imikino y’amahirwe byamushyize mu madeni none birangiye yiyahuye

358
kwibuka31

Mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’umusore waraye wimanitse ku mugozi arapfa bikavugwa ko bishobora kuba byaratewe n’amadeni menshi yari afitiye abaturage.

Umusore witwa Tugirimana Martin wari mu kigero cy’imyaka 26 y’amavuko biravugwa ko yaraye yiyahuje umugozi kuri uyu wa gatatu taliki ya 22 Ukwakira 2025, abaturage bakavuga ko ashobora kuba yabitewe n’imyenda myinshi yari afitiye abaturage baturanye.

Bwana Tugirimana Martin biravugwa ko avuka mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rugabano, Akagari ka Mucyimba, ariko akaba yari asanzwe akora ubucuruzi mu ga santeri ka Gakuta, mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura, akagali ka Kagano ho mu mudugudu wa Kibavu. Bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera baganairiye na Indorerwamo.com, bavuze ko uwo mugabo yakundaga gukina betting cyane, bikaba byaramushyize mu myenda myinshi yari agiye afitiye abaturanyi, akaba ariho bahera bavuga ko yaba yiyahuye kubera imyenda.

Amakuru y’urupfu rwa Martin yemejwe na Bwana Ndayambaje Emmanuel uyobora umurenge wa Mukura avuga ati:”Nyuma yo gusanga amanitse mu mugozi abaturage batubwiye ko wasanga yiyahuye bitewe n’amadeni yari abafitiye, kuko yakundaga kubaka amafaranga akayajyana mu mikino y’amahirwe izwi nka ‘betting’ cyane bakamurya.”

Bwana Emmanuel yaboneyeho gusaba abaturage kujya birinda kujya mu mikino y’amahirwe ku buryo bashoramo ibyabo byose, ndetse ko umuturage uzajya yumva afite ibibazo bimuremereye akwiye kujya agira akantabugabo agashaka umuntu wa hafi babiganiraho aho kwiyambura ubuzima atihaye.

Umurambo wa Nyakwigendera uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Murunda.

Comments are closed.