Rutsiro: Inkuba yishe umugore, amatungo, itwika n’inzu

542

Mu mvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira kuri uyu swa Kane yagaragayemo inkuba yishe Uwimanimpaye Vestine w’imyaka 22 mu Murenge wa Murunda, itwika inzu inica ingurube ya nyir’inzu mu Murenge wa Kigeyo, inica intama 2 indi iyisiga yanegekaye mu Murenge wa Mukura.

Uwahaye amakuru Imvaho Nshya wo mu Murenge wa Murunda, yavuze ko inkuba yakubise Uwimanimpaye Vestine arimo kuganira  n’umugabo we bicaye mu ruganiriro (salo) mu ma saa moya n’igice z’ijoro, ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rutsiro, apfa abaganga bakimwitaho.

Ati: “Byabereye mu Mudugudu wa Gasasa, Akagari ka Kirwa. Ikimukubita yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Rutsiro, abaganga bakora uko bashoboye kose apfa bakimwitaho.”

Inkuba kandi yanakubise ‘cash power’ y’uwitwa Nzasabimana Valens w’imyaka 32, wo mu Mudugudu wa Bushaka, Akagari ka Buhindure, Umurenge wa Kigeyo, amashanyarazi aba ari yo atera iyo nkongi, nk’uko na ho umuturanyi w’umuryango wagize ibi byago yabibwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru.

Yagize ati: “Umuriro wahitiye mu cyumba uyu mugabo n’umugore we bararamo utwika byose nta na kimwe usize, ku bw’amahirwe ntiwagera mu bindi byumba, abaturanyi bashobora kuyizimya, umugabo, umugore we n’abana be 3 bavamo ari bazima ariko ingurube ye yari iri mu kiraro basanga iyo nkuba yayihitanye.”

Avuga ko iyi nkuba yanateye umuturanyi w’uyu muryango, witwa Imanizabayo Clémentine ihungabana, akajyanwa ku ivuriro ry’ingoboka bakamwitaho agasubira mu buzima busanzwe. 

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal, yavuze ko no mu Mudugudu wa Gako, Akagari ka Mwendo, Umurenge wa Mukura, inkuba yakubise intama 3 za Nsengiyumva Callixte ebyiri zihita zipfa, indi inkuba iyikubita amaguru y’inyuma ikaba itabasha kugenda.

Yihanganishije abagize ibyago bose avuga ko nk’uwitabye Imana, Akarere ku bufatanye n’abaturage bagerageje gutabara abasigaye.

Mu butumwa yahaye abaturage yagize ati:“Muri ibi bihe by’imvura nyinshi  inazana n’inkuba zikangiza byinshi birimo no gutwara ubuzima bw’abaturage. Turabasaba  kwitwararika bakumva inama bagirwa zijyanye no kwirinda ibyabakururira inkuba byose, birimo gucomeka ibikoreshwa n’amashanyarazi, kwitaba telefoni, kugama munsi y’ibiti n’ibindi byose  babuzwa imvura igwa, bakanashyira imirindankuba ku nyubako zabo aho bishoboka.”

Nyakwigendera wahitanywe n’inkuba asize umugabo n’umwana umwe. 

Comments are closed.