Rutsiro: Meya yasobanuye uburangare bwabaye mu gutanga ikizamini cya Leta umunsi wacyo utaragera.

7,370
Rutsiro: Ikibazo cyo gusana imiyoboro kizakemura ibura ry'amazi meza –  IMVAHONSHYA
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yasobanuye uburangare bwabayeho mu kizamini cya Leta ubwo abarimu batanze ikizamini mbere y’umunsi cyari giteganijwe gukorerwaho.

Ku munsi w’ejo nibwo twabagejejeho inkuru ivuga uburyo hari abarimu bagera ku icyenda bafungiranywe ahantu habonyine nyuma y’aho batanze ikizamini cya Biologie ku banyeshuri 9 umunsi umwe mbere y’uko icyo kizamini gikorwa nk’uko byari biteganijwe n’ingengabihe ya NESA ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta mu gihugu.

Ubundi ikizamini cya Biology(Ibinyabuzima) cyagombaga gukorwa kuri uyu munsi wa kabiri taliki ya 27 Nyakanga, ariko kubera uburangare bwa bamwe mu barimu bari bahagarariye ibizamini baza gutanga icyo kizamini ku banyeshuri ku munsi w’ejo hashize taliki ya 26 Nyakanga.

Ku murongo wa terefoni, Meya wa Rutsiro, madame AYINKAMIYE Emmerance, yari yavuze ko byabaye uburangare bw’abarimu.

Meya ati:”Habayemo uburangare, ubundi mbere y’uko ikizamini gitangwa hagomba kuba igenzura, kuri iki kibazo rero hazakorwa igenzura kandi ababigizemo uruhare bazabihanirwa.

Amakuru dufite ni uko abarimu n’abanyeshuri bari baraye bafungiranywe mu cyumba kimwe kuri ubu barekuwe, abanyeshuri bakaba bakoze icyo kizamini kimwe n’abandi, gusa andi makuru indorerwamo.com ifitiye gihamya, ni uko abo barimu bose uko ari icyenda bandikiwe amabaruwa abahamagaza kwitaba ku biro by’Akarere ka Rutsiro, ndetse n’umuyobozi w’ikigo cya GS Kabona kugira ngo nawe asobanure aho copy imwe y’ikizamini cya Biology yagiye kuko yakomeje kubura kugeza ku munsi w’ikizamini, ni ukuvuga kugeza uyu munsi .

Twibutse ko icyo kibazo cy’uburangare cyabaye ku bizamini by’abanyeshuri basoza ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye kizwi nka Tronc Commun.

Comments are closed.