Rutsiro: RIB yataye muri yombi Bwana Ndizeye Eric wari umaze imyaka 6 ashakishwa

1,416

Ndizeye Eric wari umaze imyaka igera kuri itandatu yaracitse kubera icyaha yakekwagaho cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa, kera kabaye yacakiwe atabwa muri yombi.

Mu mwaka wa 2019 nibwo Ndizeye Eric wo mu murenge wa Kavumu ho mu Karere ka Rutsiro, w’imyaka 27 yatorotse nyuma yo gukekwaho gukora icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa wari ufite imyaka itatu y’amavuko.

Nyuma yo gutoroka, biravugwa ko uyu musore yatorokeye mu mujyi wa Kigali, nyuma aza gufatwa mu nzererezi yoherezwa i Wawa aho bivugwa ko yari amaze igihe kitari gito.

Uwitwa Nzirorera waduhaye aya makuru, akomeza avuga ko nyuma yo kuva i Wawa, uyu musore yatashye iwabo azi ko ibyo yakoze byibagiranye, ariko akihagera nibwo abaturage begereye ubuyobozi bw’urwego rw’ubugenzacyaha barubwira ibyo uwo musore yasize akoze mu myaka itandatu ishize.

Biravugwa rero ko nyuma yo kugenzura ukuri kw’ayo makuru, RIB igasanga aribyo koko, uwo musore yahise atabwa muri yombi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umuganwa Marie Chantal yahamije iby’aya makuru, agira ati: “Yego, hari umusore mu bavuye Iwawa wafashwe ubwo yari agarutse kuko yashinjwaga gusambanya umwana akaza gutorokera i Kigali ari ho yanafatiwe kubera ubujura akajyanwa kugororerwa Iwawa.’’

Yakomeje agira ati: “Rero aho agarukiye ni bwo yahise afatwa kuko kiriya ari icyaha kidasaza. Ibirenzeho  ni iby’ubugenzacyaha.’’

Icyaha nikimuhama azahanishwa igihano cya burundu nk’uko biri mu ngingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023, rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kemena,2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igira iti’’ Iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.’’

Comments are closed.