Rutsiro: Umubikira uyobora ikigo nderabuzima yatawe muri yombi nyuma yokwanga gutabara umubyeyi wari ku nda

5,096

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umubikira akaba n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima wanze gutanga imbangukiragutabara mu gutabara umubyeyi wari ku nda bikamuviramo kubyara umwana upfuye.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwemeje rwataye muri yombi umubikira witwa Vestine TWIZERIMANA akaba ari n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bukanda giherereye mu Karere ka Rutsiro nyuma y’aho uyu muyobozi wa Centre de sante yanze gutanga imbangukiragutabara (Ambulance) ngo itware umubyeyi wari ku nda bikamuviramo kubyara umwana upfuye.

Amakuru avuga ko inzego z’ubuyobozi zamuhamagaye zimusaba ko yatabara agatanga ambuklance kuri uwo mubyeyi wari urembeye aho ayobora, akajyanwa ku bitaro bya Gisenyi kugira ango abyare, ariko undi nawe arabyanga ibintu byatumye uriya mubyeyi abyara umwana upfuye.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yemeje iby’aya makuru avuga ko uyu mubikira koko yatawe muri yombi n’urwo rwego akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwanga gutabara umuntu.

Icyaha akurikiranyweho giteganywa n’itegeko ryo kuwa 30 /8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 244 ivuga ku kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Iyi ngingo igira iti “Umuntu wese wirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga kandi yashoboraga kumutabara ubwe cyangwa yashoboraga kumutabariza ntibigire ingaruka kuri we cyangwa ku bandi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu itari munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 ariko itarenze ibihumbi 500.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yibukije abantu bose kwita ku nshingano zabo neza, bakita ku baturage bakabaha serivisi nziza kandi zihuse.

Dr Murangira avuga ko kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga kandi yashoboraga kumutabara ubwe cyangwa kumutabariza ntibigire ingaruka kuri we cyangwa ku bandi, usibye kuba biteganywa n’itegeko, byagombye kuba indangagaciro kuri buri muntu uri mu mwanya w’ubuyobozi cyangwa se mu mwanya wo gutanga serivise. Byagombye na none kuba indangagaciro ziranga buri Munyarwanda.”

Dr Murangira akomeza avuga ko abari muri serivisi z’ubuzima bose bakwiriye kubigira akarusho, kuko guteshuka gato ku nshingano zabo zo kwita ku babagana bigira ingaruka ziremereye.”

RIB irasaba abantu bose gukurikiza no kubaha amategeko, kuko ibyago nk’ibi bikwiye gusigira buri muntu wese isomo, maze agaharanira ko bitakongera kugira ahandi biba.

Comments are closed.