Rutsiro: Umusaza w’imyaka 73 n’umuhungu we bagwiriweho n’inzu barapfa.

5,625
Kwibuka30

Umusaza Nyirimbuga w’imyaka 73 yagwiriwe n’inzu ari kumwe n’umuhungu w’imyaka 8 mu Murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro, bose bahita bashiramo umwuka.

Ibi byabaye mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Ugushyingo 2022, mu Mudugudu wa Rugano, Akagari ka Tangabo mu Murenge wa Manihira.

Ni impanuka yabaye biturutse ku mvura imaze iminsi igwa yatumye amazi yinjira mu musingi w’inzu ndetse iranika, ikaba yaguye ubwo umusaza Nyirimbuga w’imyaka 73 n’umuhungu we Ntezirizaza Samuel w’imyaka 8 bari basigayemo, undi babanaga yagiye.

Kwibuka30

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, Basabose Alex yahamirije UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko iby’iyi mpanuka yatwaye ubuzima bw’abantu babiri, avuga ko kugwa kwayo bishoboka ko byatewe n’imvura imaze iminsi igwa.

Yagize ati “Nibyo koko bari bari mu nzu, ariko kubera ibi bihe by’imvura turimo, amazi yaramanutse ajya mu musingi, rero inzu yose yahise imanuka hasi ibagwaho barapfa. Inzu ntiyari mu manegeka, uretse ko abantu bose badafite ubushobozi bwo kubaka ngo bahite bashyiraho ibituma imisingi ikomera, ni imvura yabaye nyinshi ikayinjiramo, ikanyenya ndetse ikanika.”

Basabose Alex yihanganishije umuryango wa ba nyakwigendera, asaba abaturage bafite ubushobozi kubaka mu buryo bukumira ko amazi yinjira mu musingi w’inzu cyane cyane mu bihe nk’ibi by’imvura, mu rwego rwo kwirinda impanuka nk’izi zitwara ubuzima bw’abantu, abafite amikoro bakaba bashyira agasima ku musingi.

Iyi mpanuka ikimara kuba, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahageze ariko bafata umwanzuro ko imirambo ishyingurwa batiriwe bayijyana ku bitaro.

Leave A Reply

Your email address will not be published.