Rutsiro: Yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine

197

Umusore w’imyaka 29 wo mu Karere ka Rutsiro yafunzwe akekwaho gusambanya umwana ufite imyaka ine y’ubukure.

Amakuru avuga ko uyu musore yafatiwe mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Teba ho mu Mudugudu wa Kanebwe, mu gitondo cyo ku wa 6 Gashyantare 2026, icyaha akekwaho akaba yagikoze ku wa 5 Gashyantare 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Munyambaraga Deogratias, yahamije iby’aya makuru ati:”Ni byo. Uyu musore w’imyaka 29 yafashwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine. Umwana yahise ajyanwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo yitabweho n’abaganga.”

Akomeza avuga ko amakuru akimara kuyamenya ku munsi w’ejo yahise akorana n’Umukuru w’Umudugudu byabereyemo, kugira ngo bafate ukekwa ataratoroka.

Yanaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ibyaha, kuko iyo ubihamijwe n’urukiko ubiryozwa n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yahamije ko uyu musore agifatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango.

Comments are closed.