Rutsiro: Urujijo ku mugabo wasanzwe mu ruganiriro amanitse mu mugozi yapfuye

174
kwibuka31

Umugabo w’imyaka 48 wo mu Karere ka Rutsiro, yasanzwe mu mugozi mu ruganiriro rw’inzu ye yapfuye, bigakekwa ko yiyahuye.

Umurambo we wabonwe bwa mbere n’umwana we wari uvuye ku ishuri agahita ahuruza abaturanyi, ku mugoroba wa tariki 15 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Shyembe ho mu Mudugudu wa Rwamiyaga, ku isaha ya saa 19:15.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Munyambaraga Rutayisire Déogratias, mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko na bo batunguwe n’urupfu rw’uyu mugabo kuko nta bindi bibazo yari asanganwe byatuma yimanika.

Ati:“Twatunguwe na ruriya rupfu, amakuru tukiyamenya RIB yahise ijyayo hashakwa uko umurambo wagezwa ku bitaro bya Murunda, ndetse iperereza ku cyateye urupfu rirakomeje, kuko nta bibazo yari asanganwe byatuma yimanika.

Yakomeje avuga ko umugore wa nyakwigendera yari yavuye mu rugo mu gitondo agiye kurwaza nyina, abana na bo bakajya ku ishuri.

Yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, anaboneraho gusaba abaturage bafite ibibazo bitandukanye kwegera ubuyobozi bukabagira inama, bitaragera ubwo biyahura.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Comments are closed.